Uretse Mamadou Sy, abandi bahawe amabaruwa yo kubasezerera muri APR FC, ni Lamine Bah ukomoka muri Mali, ndetse na Aliou Souane na we ukomoka muri Senegal.
Duhereye kuri Mamadou Lamine Bah ukina hagati afasha ba rutahizamu yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Tunisia kuko niho yakinaga ndetse Umwaka we wa mbere wabaye mwiza cyane kuko yawutsinzemo ibitego 5 anatanga imipira 6 yavuyemo ibindi bitego.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026, uyu musore ntiyabonye umwanya uhagije yo gukina dore ko umutoza Taleb atigeze amugira n’amahitamo ya kabiri ku mwanya akinaho.
Rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania waje muri APR FC avuye iwabo mu ikipe ya Nouakchott King na we ntiyabashije kubona umwanya uhagije wo gukina, kubera guhatana n’abandi ba rutahizamu barimo William Togui na Djibril Ouattara.
Nubwo byari bigoye, Mamadou Sy yagiye agaragara mu mikino ikomeye, ndetse anatsinda ibitego harimo n’ibyo yatsinze ku mukino wa Rayon Sports.
Myugariro Aliou Souane ukomoka muri Senegal bivugwa ari mu bakinnyi bahenze cyane APR FC na we kuva yagera muri Nyamukandagira ntiyabonye umwanya wo gukina kuko yahuye n’ihangana rikomeye mu mutima w’ubwugarizi, aho yagowe no kumenera muri ba myugariro Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu, basanzwe ari inkingi za APR FC.
Ikipe ya APR FC izasohokera u Rwanda muri Caf champions league biravugwa ko hari n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda iteganya kuzarekura ,ikindi kandi iyi kipe yamaze kugura umuzamu Ernsn Alberto Siluane ukomoka muri Mozambique wakiniraga ikipe ya black bulls y’iwabo.


Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10





