Sunday, July 26, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Rutanga Eric wakiniye amakipe arimo akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, yatangaje ko yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga, ashimira uyu mwuga wamubereye inzira z’aho ageze uyu munsi.

Isezera rya Rutanga ryamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mutarama 2026, nyuma yuko uyu mukinnyi abyitangarije ubwe abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yatangiye ubutumwa bwe ashimira ruhago, ati “Warakoze umupira w’amaguru. Wampaye intego, imyitwarire, amasomo n’ibihe bitazibagirana. Warandeze, unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.”

Uyu mukinnyi wanakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi, yanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda, arimo APR FC, Rayon Sports na Police FC, yashimiye amakipe yose yanyuzemo ndetse n’abo bayakinanyemo.

Ati “Ndashimira amakipe yose, abatoza, abakinnyi twakinanye, abayobozi n’abafana bose bangiriye icyizere kandi bakanyitaho mu rugendo rwanjye. Urukundo n’inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko ruhago itari umukino gusa kuri we, ahubwo ko yanamubereye inzira yo kunguka inshuti n’umuryango.

Ati “Umupira ntiwari umukino gusa, wari umuryango n’ubuzima bwanjye. Buri myitozo, buri mukino n’ibitambo byose byangize uwo ndi uyu munsi.”

Akomeza agira ati “Mu gihe mfashe indi ntambwe, mbikora nshimira kandi nubaha uru rugendo. Si ugusezera, ni ugushimira — ku byo umupira wampaye n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye.”

Rutanga Eric, yasoje ubutumwa bwe agira ati “Urugendo rwanjye rwo gukina umupira nk’uwabigize umwuga ni aha rurangiriye.”

Rutanga yakiniye Rayon anaba kapiteni wayo

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + ten =