Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Pasiteri Ntambara Felix wahoze afite inshingano mu Itorero rya Zion Temple, ndetse ikaba yaramaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Uyu mukozi w’Imana watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 03 Nzeri 2024, aho akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganga, ndetse no kwaka icyo utari bwishyure.
Ibi byaha biregwa Pasiteri Ntambara Felix, abiregwa hamwe n’umugore we ariko we ukurikiranywe adafunzwe, bishingiye ku kuba baragiye muri Hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali, bakamarayo ibyumweru birenga bitatu, ariko bakayivamo batishyuye.
Amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemereye ikinyamakuru Igihe, avuga ko Pasiteri Ntambara Felix n’umugore we bamaze gukorerwa dosiye n’uru rwego, ndetse ikaba yaramaze gushyikizwa Ubushinjacyaha kugira ngo nabwo bukomeze iperereza, bubaregere Urukiko rubifitiye ububasha.
Ibyaha biregwa aba bombi barimo umukozi w’Imana, bishingiye ku kuba baragiye muri Hoteli imwe yo mu Karere ka Gasabo, bayicumbikamo bamaramo iminsi irenga 25, banafatiramo amafunguro, ariko ubwo basohokaga bashaka kugenda batishyuye.
Pasiteri Ntambara Felix yatawe muri yombi ubwo basohoka muri iyo hoteli, ariko nyirayo arabangira abasaba ko bagomba kubanza kwishyura miliyoni 4,5 Frw bagombaga kwishyura iyi hoteli.
Nanone kandi basabwaga kwishyura ibindi bicuruzwa batse muri icyo gihe bifite agacuro k’ibihumbi 800 Frw.
Ubwo nyiri hoteli yiyambazaga inzego, zahise zita muri yombi Pasiteri Ntambara Felix, mu gihe umugore we zamuretse kugira ngo ajye gushakisha amafaranga akabakaba miliyoni 6 Frw basabwa kwishyura.
RADIOTV10