Dr Edouard Ngirente wongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yongeye kumugirira, amusezeranya ko azakomeza gukorana umurava mu kuganisha u Rwanda aheza.
Dr Edouard Ngirente yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, mu itangazo ryatambutse ku Bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Mu butumwa yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 nyuma y’amasaha macye agizwe Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirenye yashimiye Perezida wa Repubulika kuri iki cyizere yongeye kumugirira.
Yagize ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe.”
Dr Ngirente yakomeje ubutumwa bwe, asezeranya Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda, ati “Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”
Dr Ngirente yinjiye muri Guverinoma bwa Mbere anayikuriye muri Manda ishize ya 2017, akaba yari amaze imyaka irindwi ayoboye Guverinoma y’u Rwanda.
Ni manda yari irimo ibibazo byinshi byugarije Ubukungu, birimo ibibazo rusange nk’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’intambara zagiye zaduka mu bice binyuranye ku Isi, zagiye zigira ingaruka ku Bukungu bw’Ibihugu.
Gusa u Rwanda ni kimwe mu Bihugu byabashije guhangana n’ingaruka z’ibi bibazo, rubikesha imiyoborere ireba kure n’ibyemezo by’ubushishozi byagiye bifatwa na Guverinoma, birimo gushyiraho ikigenga nzahurabukungu, ndetse na gahunda yo kunganira ibikorwa bifatiye urunini ubuzima bw’Abanyagihugu birimo ubwikorezi n’ubuhinzi.
RADIOTV10