- Abajyanama b’Ubuzima bazapima Diyabete;
- Ubu umuganga umwe avura abantu 1 000, mu Rwanda hari batanu babaga umutwe;
- Ikoranabuhanga mu buvuzi: Hari ibikoresho bakoza ku bantu bakamenya ibyo barwaye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ibintu 10 bigomba gukorwa mu rwego rw’ubuzima, birimo kongera umubare w’abaganga bakikuba nibura kane, kwegereza ubuvuzi abaturage; ku buryo Abajyanama b’Ubuzima bazajya basuzuma n’indwara zikomeye nka Diabetes n’umuvuduko w’amaraso.
Dr. Sabin Nsanzimana yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023 mu kiganiro yagiranye na Radio 10 cyagarukaga ku biteganywa gukorwa mu rwego rw’ubuzima bigamije kuzamura uru rwego.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko we na mugenzi we Umunyamabanga wa Leta binjiranye muri Minisiteri y’Ubuzima, bihaye intego yo gukora ibintu 10 birimo kwigisha abaganga bafite ubumenyi buhagije kuko ubu abakora muri uyu mwuga baba bakwiye kwigishwa bihagije.
Ati “Ushobora kubaka inzu ukayisoza mu mezi, ushobora kugura imiti ikaza mu ndege, igikoresho cyo kwa muganga ushobora kurara ukiguze kikagera hano iryo joro, ariko buriya umuganga ntabwo ushobora kuvuga uti ‘reka mwihutishe mu masaha macye ngo muhe amahugurwa y’iminota, cyane cyane nk’abakora ibikomeye, umuntu ushobora kubaga umutwe akawufungura cyangwa umutima akakuvura akongera akawuteranya.”
Minisitiri w’Ubuzima akomeza avuga ko abaganga baba bakwiye kwigishwa bihagije, kandi bagahabwa ubumenyi baba bakeneye kuko ibyo bakora biba biremereye.
Avuga kandi ko uretse gutanga ubumenyi bukwiye kandi buhangije, hanakenewe no kongera umubare w’abaganga kuko mu Rwanda ukiri hasi, dore ko kugeza ubu umuganga umwe avura abantu 1 000.
Ati “Ubundi yagakwiye kuba ari abaganga bane bavura abaturage igihumbi (1 000), turashaka gukuba kane nibura tukaba turi aho tuvuga ngo iri ni ryo fatizo ryo hasi.”
Dr. Sabin avuga ko iyi ntego yagombaga kugerwaho mu 2030 ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yasanze itategereza, ikiyemeza kubyihutisha.
Ati “Dufite gahunda yihariye cyane yo kubikora mu gihe gito gishoboka nko mu myaka ine cyangwa itanu. Hari abo ushobora guhugura mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko hari n’abo bifata imyaka itandatu.”
Yavuze kandi ko hari n’intego yo kugira abaganga bihariye badasanzwe bari mu Rwanda cyangwa hari umubare wabo mu muto cyane, atanga urugero ati “Nk’ubu dufite abaganga bashobora kubaga umutwe [Neurosurgeon] batarenga batanu mu Gihugu cyangwa abacisha mu cyuma [Radiologist] cumi na batanu (15) gusa mu Gihugu hose, iyo umwe yafashe konji cyangwa afite urugendo cyangwa yarwaye, Ibitaro byose bishobora guhagarara.”
Yavuze ko ibindi bizitabwaho, ari ugukoresha ubuhanga n’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo uru rwego rukore mu buryo bufatika kandi bwa kinyamwuga, ndetse hagakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ryihutishe ibintu kandi serivisi zigere kuri benshi.
Avuga ko muri iri koranabuhanga, ubu hari gukoreshwa ibikoresho byaryo nka Telefone mu buvuzi, ati “Ubu zishobora kuvura, hari ibikoresho byinshi ushobora gukoza ku muntu ukamenya icyo arwaye utagombye gufata umwanya ngo uzajye i Kantarange kwisuzumisha. Nk’ubu umuntu ashobora kukubaga akoresha robot.”
Yavuze kandi ko ikindi kiri gushyirwamo ingufu ari ukwigisha abantu kwirinda no gukumira indwara zitandura, bashishikarizwa kwita ku mirire ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse bakarushaho kwisuzumisha.
Yavuze ko ibikoresho bisuzuma izi ndwara bizegerezwa abaturage, bigahabwa Abajyanama b’Ubuzima, bakajya babasha gusuzuma indwara nk’iz’umuvuduko w’amaraso n’izindi zitandura.
Ati “Ku buryo mu Mudugudu buri wese akaba azi umuvuduko we azi isukari ye n’ibindi bipimo byoroshye, ariko bigaragaza indwara ushobora kugira mu gihe kizaza.”
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10