Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Dr.Sabin yahishuye ibiteganywa mu rwego rw’Ubuzima bizatuma rutumbagira rugaha Abaturarwanda serivisi zihanitse

radiotv10by radiotv10
04/04/2023
in MU RWANDA
0
Dr.Sabin yahishuye ibiteganywa mu rwego rw’Ubuzima bizatuma rutumbagira rugaha Abaturarwanda serivisi zihanitse
Share on FacebookShare on Twitter
  • Abajyanama b’Ubuzima bazapima Diyabete;
  • Ubu umuganga umwe avura abantu 1 000, mu Rwanda hari batanu babaga umutwe;
  • Ikoranabuhanga mu buvuzi: Hari ibikoresho bakoza ku bantu bakamenya ibyo barwaye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ibintu 10 bigomba gukorwa mu rwego rw’ubuzima, birimo kongera umubare w’abaganga bakikuba nibura kane, kwegereza ubuvuzi abaturage; ku buryo Abajyanama b’Ubuzima bazajya basuzuma n’indwara zikomeye nka Diabetes n’umuvuduko w’amaraso.

Dr. Sabin Nsanzimana yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023 mu kiganiro yagiranye na Radio 10 cyagarukaga ku biteganywa gukorwa mu rwego rw’ubuzima bigamije kuzamura uru rwego.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko we na mugenzi we Umunyamabanga wa Leta binjiranye muri Minisiteri y’Ubuzima, bihaye intego yo gukora ibintu 10 birimo kwigisha abaganga bafite ubumenyi buhagije kuko ubu abakora muri uyu mwuga baba bakwiye kwigishwa bihagije.

Ati “Ushobora kubaka inzu ukayisoza mu mezi, ushobora kugura imiti ikaza mu ndege, igikoresho cyo kwa muganga ushobora kurara ukiguze kikagera hano iryo joro, ariko buriya umuganga ntabwo ushobora kuvuga uti ‘reka mwihutishe mu masaha macye ngo muhe amahugurwa y’iminota, cyane cyane nk’abakora ibikomeye, umuntu ushobora kubaga umutwe akawufungura cyangwa umutima akakuvura akongera akawuteranya.”

Minisitiri w’Ubuzima akomeza avuga ko abaganga baba bakwiye kwigishwa bihagije, kandi bagahabwa ubumenyi baba bakeneye kuko ibyo bakora biba biremereye.

Avuga kandi ko uretse gutanga ubumenyi bukwiye kandi buhangije, hanakenewe no kongera umubare w’abaganga kuko mu Rwanda ukiri hasi, dore ko kugeza ubu umuganga umwe avura abantu 1 000.

Ati “Ubundi yagakwiye kuba ari abaganga bane bavura abaturage igihumbi (1 000), turashaka gukuba kane nibura tukaba turi aho tuvuga ngo iri ni ryo fatizo ryo hasi.”

Dr. Sabin avuga ko iyi ntego yagombaga kugerwaho mu 2030 ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yasanze itategereza, ikiyemeza kubyihutisha.

Ati “Dufite gahunda yihariye cyane yo kubikora mu gihe gito gishoboka nko mu myaka ine cyangwa itanu. Hari abo ushobora guhugura mu myaka ibiri cyangwa itatu, ariko hari n’abo bifata imyaka itandatu.”

Yavuze kandi ko hari n’intego yo kugira abaganga bihariye badasanzwe bari mu Rwanda cyangwa hari umubare wabo mu muto cyane, atanga urugero ati “Nk’ubu dufite abaganga bashobora kubaga umutwe [Neurosurgeon] batarenga batanu mu Gihugu cyangwa abacisha mu cyuma [Radiologist] cumi na batanu (15) gusa mu Gihugu hose, iyo umwe yafashe konji cyangwa afite urugendo cyangwa yarwaye, Ibitaro byose bishobora guhagarara.”

Yavuze ko ibindi bizitabwaho, ari ugukoresha ubuhanga n’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo uru rwego rukore mu buryo bufatika kandi bwa kinyamwuga, ndetse hagakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ryihutishe ibintu kandi serivisi zigere kuri benshi.

Avuga ko muri iri koranabuhanga, ubu hari gukoreshwa ibikoresho byaryo nka Telefone mu buvuzi, ati “Ubu zishobora kuvura, hari ibikoresho byinshi ushobora gukoza ku muntu ukamenya icyo arwaye utagombye gufata umwanya ngo uzajye i Kantarange kwisuzumisha. Nk’ubu umuntu ashobora kukubaga akoresha robot.”

Yavuze kandi ko ikindi kiri gushyirwamo ingufu ari ukwigisha abantu kwirinda no gukumira indwara zitandura, bashishikarizwa kwita ku mirire ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse bakarushaho kwisuzumisha.

Yavuze ko ibikoresho bisuzuma izi ndwara bizegerezwa abaturage, bigahabwa Abajyanama b’Ubuzima, bakajya babasha gusuzuma indwara nk’iz’umuvuduko w’amaraso n’izindi zitandura.

Ati “Ku buryo mu Mudugudu buri wese akaba azi umuvuduko we azi isukari ye n’ibindi bipimo byoroshye, ariko bigaragaza indwara ushobora kugira mu gihe kizaza.”

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 3 =

Previous Post

Hatangajwe ingingo nyamukuru zigenza Perezida William Ruto ugenderera u Rwanda bwa mbere

Next Post

Umudipolomate ukomeye yagaragaje ikintu kihariye ku Rwanda gishimangira icyizere afitiye Afurika

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umudipolomate ukomeye yagaragaje ikintu kihariye ku Rwanda gishimangira icyizere afitiye Afurika

Umudipolomate ukomeye yagaragaje ikintu kihariye ku Rwanda gishimangira icyizere afitiye Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.