Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera

radiotv10by radiotv10
11/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 800 basiga Gereza yera
Share on FacebookShare on Twitter

Imfungwa zibariwa muri 874 zatorotse Gereza yo mu gace ka Kakwangura gaherereye i Butembo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru nyuma yuko iyi gereza itewe n’abitwaje intwaro bakamenagura inzugi zayo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022 nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo muri aka gace.

Abahaye amakuru Radio Okapo dukesha aya makuru, bavuga ko abagabye iki gitero kuri iyi Gereza, baje bakamena urugi rwo ku marembo y’iyi Gereza ubundi bagahita bica inzugi z’ibyumba byarimo imfungwa bagahita bazikuramo.

Abagabye iki gitero bikekwa ko baturutse mu gice ry’Uburasirazuba aho basanzwe bafite ibirindiro.

Ubwo ibi byabaga mu rukerera ahagana saa munani n’igice z’ijoro, habanje kubaho gukozanyaho mu masasu hagati y’aba bagabye iki gitero ndetse n’abarinda iyi gereza ubundi bagatorokesha imfungwa 874.

Brunelle N’Kasa, Umuyobozi mukuru w’iyi gereza ihererye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’uyu mujyi wa Butembo, yavuze ko ubu muri iyi Gereza ubu hasigaye imfungwa 50 gusa. Iki gitero bikekwa ko cyagabwe n’umutwe wa Maï-Maï umaze iminsi uvugwaho gufasha FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23.

Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare bizwi nka Sokola 1, Cap Antony Mwalushayi yavuze ko abapolisi babiri biciwe muri iki gikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Rubavu: Umwana w’imyaka 14 afunzwe akekwaho kwica Inka y’umuturanyi ayikubise ibuye

Next Post

Hari ibidashoboka hano- P.Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza
FOOTBALL

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari ibidashoboka hano- P.Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina

Hari ibidashoboka hano- P.Kagame yavuze ku gitutu America ikomeje kotsa u Rwanda ngo rufungure Rusesabagina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.