• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Depite ushinjwa gutuka Tshisekedi yanze kwitaba Inteko ubugirakabiri ayandikira ibaruwa ikarishye

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Depite ushinjwa gutuka Tshisekedi yanze kwitaba Inteko ubugirakabiri ayandikira ibaruwa ikarishye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund usanzwe ari Umudepite Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanze kwitaba ubutumire bwa Perezida wayo, amwandikira ubutumwa bukomeye amumenyesha impamvu atamwitaba.

Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi,wanaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, aherutse gutangaza ishyaka rye aho yanavugiye amagambo akomeye ku butegetsi bwa Congo.

Uyu munyapolitiki uvuga ko azahangana na Perezida Tshisekedi, yavuze ko ubutegetsi bw’uyu wahoze ari inkoramutima ye bunaniwe ndetse ko bugizwe n’amabandi asahura Igihugu.

Aya magambo yamaganiwe kure n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse isaba ko yabikurikiranwaho aho ubu yanatangiye kubikurikiranwaho n’inzego z’ubutabera.

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022, Depite Kabund yagombaga kwitaba Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ayihe ibisobanuro kuri ariya magambo aremereye yavuze.

Ni ku nshuro ya kabiri yanga kwitaba ubu butumire bwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Christophe Mboso.

Aho kwitaba yandikiye iyi nteko ibaruwa avuga impamvu atayitabye aho yagize ati “Sinteze kubumvira mu mugambi wanyu wirabura ugamije kumfunga umunwa.”

Iyi ntumwa ya rubanda, yavuze ko ubu butumire bugamije kumwambura ubudahangarwa, ari ubwo kumwambura uburenganzira bwe ndetse no guhonyora ubw’abaturage bamutoye.

Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko itagomba kumwambura ubudahangarwa mu gihe n’inzego z’ubutabera zikimukurikiranye kandi ko akiri umwere imbere y’amateko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 12 =

Previous Post

Ingabo z’u Burundi zambariye urugamba zigiye kwinjira muri DRCongo guhashya M23

Next Post

FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.