• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

radiotv10by radiotv10
14/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara
Share on FacebookShare on Twitter

Akoresheje umugani mugufi, Umunyapolitiki Martin Fayulu utemera ko yatsinzwe mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 2019, yavuze ko “n’injiji itakwemera kwibwa ubugirakabiri”, asaba abayoboke be kuzakora akantu mu gihe ngo bazongera kwibwa mu matora ya 2023.

Mu matora aheruka ya 2019 yegukanywe na Félix Antoine Tshisekedi ku majwi 38,57%, Martin Fayulu yari yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34,83% mu gihe Emmanuel Ramazani Shadary yari yagize amajwi 23,81%.

Uyu Munyapoliti n’ubu ucyemeza ko muri aya matora yibwe, mu ijambo rifungura Inteko Rusange ya kabiri y’ishyaka ayoboye rya ECDe (Engagement Citoyen pour le Development), yasabye abayoboke be ko igihe cyose bazongera kwibwa amajwi mu matora ataha, bazahita birara mu mihanda kugira ngo bisubize ubutegetsi bazaba banyazwe.

Muri iri jambo yavugiye i Kisangani mu Ntara ya Tshopo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, yabwiye abayoboke be gutangira kwitegura amatora ya 2023 hakiri kare kuko uyu mwaka wageze.

Yagize ati “Ubu tuvugana 2023 yageze, Abanye-Congo bamaze kubyumva ko tutazongera kurebera ku nshuro ya kabiri.”

Akoresheje umugabo mugufi tugenekereje ugira uti “Yewe no mu mufuka w’injiji ntiwakwemera ko bawukoramo ubugirakabiri”, yakomeje agira ati “kuri iyi nshuro uko byagenda kose tuzisubiza intsinzi yacu.”

Yakomeje ahamagarira abayoboke be ko “Nibongera kutwiba intsinzi yacu muri 2023, ntayandi mahitamo mufite atari ukumanuka mu muhanda mubyamagana ubundi tukayisubiza nkuko bikorwa n’abandi baturage bakunda Igihugu cyabo babigenza.”

Uyu munyapolitiki utangiye guhamagarira abayoboke be kuzitwara uku muri aya matora azaba umwaka utaha mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi kiri no mu bibazo by’umutekano mucye byazahaje Uburasirazuba bwacyo, aho na we ari mu bakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Martin Fayulu ngo ntashobora kuzongera kwemera kwibwa amatora

Mu ijambo yavugiye i Kisangani tariki 09 Nyakanga 2022 ubwo yateguzaga abantu iby’iyi Nteko rusange, Martin Fayulu yizeje Abanye-Congo ko naramuka afashe ubutegetsi ngo u Rwanda rutazongera kubasuzugura.

Yavuze ko ngo iki Gihugu cy’u Rwanda gikinisha Igihugu cyabo ngo kuko gifite ubutegetsi butemewe kuko ngo bwamwibye mu matora aheruka.

Bamwe mu basesenguzi, bemeza ko umunyapolitiki we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushaka kwamamara no kwigarura abaturage, yitwaza u Rwanda ari na yo turufu ikomeje kwifashishwa n’uyu Fayulu.

Hari n’abemeza ko ari na byo byatumye Perezida Felix Tshisekedi azamura ibirego bishinja u Rwanda gufasha M23 mu rwego rwo kwitegura amatora ya 2023, akaba yaratangiye gutegura abaturage be mu mutwe kugira ngo bazabone uko bamuhundagazaho amajwi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga

Next Post

Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri

Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.