Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

radiotv10by radiotv10
14/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara
Share on FacebookShare on Twitter

Akoresheje umugani mugufi, Umunyapolitiki Martin Fayulu utemera ko yatsinzwe mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya 2019, yavuze ko “n’injiji itakwemera kwibwa ubugirakabiri”, asaba abayoboke be kuzakora akantu mu gihe ngo bazongera kwibwa mu matora ya 2023.

Mu matora aheruka ya 2019 yegukanywe na Félix Antoine Tshisekedi ku majwi 38,57%, Martin Fayulu yari yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34,83% mu gihe Emmanuel Ramazani Shadary yari yagize amajwi 23,81%.

Uyu Munyapoliti n’ubu ucyemeza ko muri aya matora yibwe, mu ijambo rifungura Inteko Rusange ya kabiri y’ishyaka ayoboye rya ECDe (Engagement Citoyen pour le Development), yasabye abayoboke be ko igihe cyose bazongera kwibwa amajwi mu matora ataha, bazahita birara mu mihanda kugira ngo bisubize ubutegetsi bazaba banyazwe.

Muri iri jambo yavugiye i Kisangani mu Ntara ya Tshopo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, yabwiye abayoboke be gutangira kwitegura amatora ya 2023 hakiri kare kuko uyu mwaka wageze.

Yagize ati “Ubu tuvugana 2023 yageze, Abanye-Congo bamaze kubyumva ko tutazongera kurebera ku nshuro ya kabiri.”

Akoresheje umugabo mugufi tugenekereje ugira uti “Yewe no mu mufuka w’injiji ntiwakwemera ko bawukoramo ubugirakabiri”, yakomeje agira ati “kuri iyi nshuro uko byagenda kose tuzisubiza intsinzi yacu.”

Yakomeje ahamagarira abayoboke be ko “Nibongera kutwiba intsinzi yacu muri 2023, ntayandi mahitamo mufite atari ukumanuka mu muhanda mubyamagana ubundi tukayisubiza nkuko bikorwa n’abandi baturage bakunda Igihugu cyabo babigenza.”

Uyu munyapolitiki utangiye guhamagarira abayoboke be kuzitwara uku muri aya matora azaba umwaka utaha mu gihe iki Gihugu kimaze iminsi kiri no mu bibazo by’umutekano mucye byazahaje Uburasirazuba bwacyo, aho na we ari mu bakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Martin Fayulu ngo ntashobora kuzongera kwemera kwibwa amatora

Mu ijambo yavugiye i Kisangani tariki 09 Nyakanga 2022 ubwo yateguzaga abantu iby’iyi Nteko rusange, Martin Fayulu yizeje Abanye-Congo ko naramuka afashe ubutegetsi ngo u Rwanda rutazongera kubasuzugura.

Yavuze ko ngo iki Gihugu cy’u Rwanda gikinisha Igihugu cyabo ngo kuko gifite ubutegetsi butemewe kuko ngo bwamwibye mu matora aheruka.

Bamwe mu basesenguzi, bemeza ko umunyapolitiki we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushaka kwamamara no kwigarura abaturage, yitwaza u Rwanda ari na yo turufu ikomeje kwifashishwa n’uyu Fayulu.

Hari n’abemeza ko ari na byo byatumye Perezida Felix Tshisekedi azamura ibirego bishinja u Rwanda gufasha M23 mu rwego rwo kwitegura amatora ya 2023, akaba yaratangiye gutegura abaturage be mu mutwe kugira ngo bazabone uko bamuhundagazaho amajwi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Sri Lanka: Perezida nyuma yo kweguzwa n’abaturage yuriye rutemikirere mu gicuku arahunga

Next Post

Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri

Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.