Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Hafashwe icyemezo ku mirambo yari imaze imyaka ine mu Bitaro

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in AMAHANGA
0
DRC: Hafashwe icyemezo ku mirambo yari imaze imyaka ine mu Bitaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Umujyi wa Matadi mu Ntara ya Kongo-Central muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo gushyingura imirambo 14 y’abantu babuze imiryango yabo bari bamaze imyaka ine mu buruhukira bw’ibitaro.

Iyi mirambo yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, yari imaze imyaka ine mu Bitaro byo ku Rwego rw’Intara ya Kinkanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Matadi, Dominique Nkodia Mbete, ni we wayoboye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro iyi mirambo y’aba bantu 14 mu irimbi rya Boko 2.

Ubuyobozi buvuga ko igikorwa cyo gushyingura aba bantu, cyakurikije amategeko kandi ko bashyinguwe mu cyubahiro kigomba ikiremwamuntu, nyuma yuko byemejwe n’inzego bireba, zirimo Ubushinjacyaha bw’Igihugu.

Muri abo bashyinguwe bari bamaze imyaka ine mu buruhukiro bw’ibitaro, barimo abari imfungwa, ndetse n’abitabye Imana bazize impanuka, aho buri wese yashyinguwe mu isanduku ye, ndetse no mu mva ye.

Iyi mirambo yari imaze imyaka ine mu buruhukiro bw’ibitaro, nta muntu n’umwe wo mu muryango wa buri wese witabye Imana uraza kubaririza.

Umuyobozi w’Umujyi wa Matadi, Dominique Mkodia Mbete watanze ubushobozi bw’amafaranga bwakoreshejwe muri iki gikorwa, yatangaje ko ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha ibitaro iyi mibiri yari irimo kugira ngo bibashe gukora neza.

Iki gikorwa kandi cyari kirimo n’umuyobozi wa Polisi muri aka gace, ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’Iperereza muri aka gace, kimwe na Burugumesitiri wa Komini ya Matadi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 1 =

Previous Post

Ahaturutse amakuru yafashije Polisi gufata umugore wacururizaga mukologo iwe rwihishwa

Next Post

Ibiteye amatsiko ku muntu ukuze kurusha abandi ku Isi wanashyikirijwe ikibihamya

Related Posts

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

by radiotv10
08/07/2025
0

Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aravuga ko hakomeje...

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko ku muntu ukuze kurusha abandi ku Isi wanashyikirijwe ikibihamya

Ibiteye amatsiko ku muntu ukuze kurusha abandi ku Isi wanashyikirijwe ikibihamya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.