• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Imirwano yabereye mu kirombe cya zahabu yaguyemo 13, abashinwa 4 barashimutwa

radiotv10by radiotv10
12/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Imirwano yabereye mu kirombe cya zahabu yaguyemo 13, abashinwa 4 barashimutwa
Share on FacebookShare on Twitter

Imitwe ibiri y’inyeshyamba muri DRC yakozanyijeho mu mirwano yabereye mu kirombe cya zahabu mu duce twa Tchangana na Madombo muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, abantu 13 bahasiga ubuzima mu gihe abashinwa bane bahise bashimutwa.

Iyi mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2022 aho abo bashinwa bane basanzwe bakora mu mirimo y’ubucukuzi w’amabuye y’agaciro bafashwe bugwate n’inyeshyamba za CODECO mu gace ka Madombo muri segiteri ya Banyali-Kilo.

Nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano muri kariya gace, abo bashinwa basanzwe bakorana n’umutwe w’inyashyamba uzwi nka Zaïre ari na wo wahanganye na ziriya za CODECO.

Bavuga ko izi nyeshyamba za Zaïre zagabye igitero ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku kirombe za Zahabu giherereye mu birindiro bicungwa na CODECO mu gace ka Tchangana muri Gurupoma ya Kirongozi.

Radio Okapi ivuga ko iyo mirwano yakomeje ndetse ikagera no mu gace gaturanye n’aka kitwa Madombo ahasanzwe hari ibirombe bya zabu bicukurwamo n’Abashinwa.

Abantu 13 baguye muri iyo mirwano bose ni ab’umutwe wa Zaïre mu gihe ku ruhande rwa CODECO hakomeretsemo umwe.

Ubwo ibi byabaga kandi abashinwa bane bari kuri icyo kirombo cya Madombo, bahise bashimutwa n’inyeshyamba za CODECO nkuko byemejwe n’umugaba mukuru w’uyu mutwe.

Ibi byabaye mu gihe Congo yari imaze kugendererwa n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe ububanyu n’Amahanga, Antony Blinken wagaragaje ko Igihugu cye kiyemeje gufasha DRC kurandura imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuzahaza umutekano wayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo

Next Post

Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Umukobwa wa Rusesabagina aracyemeza ko azarekurwa, ati “Iki kibazo ntaho u Rwanda ruzagihungira”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.