DRC-Ituri: Ubuzima bwahungabanye ku mpamvu noneho itari intambara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, cyatumye ibiciro by’ingendo byikuba kabiri, none ubuzima bwahungabanye.

Uyu mujyi wa Bunia, ufatwa nk’uw’ibanze mu bucuruzi, ari na byo bituma ukunze gukorerwamo ingendo z’abacuruzi n’abaguzi baba bari mu rujya n’uruza.

Izindi Nkuru

Gusa kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, uyu mujyi urakonje kubera ikibazo cyatumye ingendo zihungabana biturutse ku itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Muri uyu mujyi litiro imwe ya Lisansi yageze ku mafaranga 3 400 y’amanye-Congo, ivuye ku mafaranga 2 400 yari isanzwe igurwa.

Ni nyuma y’ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byatangajwe na Minisiteri y’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byatumye ibiciro by’ingendo byikuba kabiri, haba ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse na moto.

Nko ku batega moto, aho basanzwe bishyura amafaranga 500 y’amakongomani, ubu barishyura amafaranga 1 500.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ryahungabanyije urujya n’uruza muri uyu mujyi wa Bunia, kuko benshi bahise bahagarika ingendo ndetse zimwe mu modoka zaparitse kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru