Yasanze umugore we mu kabari asomana n’abandi bagabo bamukikiye ahita akora igitangaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, yasanze umugore we mu kabari ari gusangira inzoga n’abandi bagabo bamukikiye banasomana, ahita agaragaza agahinda arira nk’umwana muto.

Uyu mugabo witwa Habiyaremye Faustin wo mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Karama muri uyu Murenge wa Kazo, yatewe iki kiniga no gusanga umugore we mu kabari ko muri aka gace k’ahitwa muri Aporo.

Izindi Nkuru

Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yasangaga uyu mugabo yiyasira mu marira menshi, yavugaga ibyamubayeho arira mu marira menshi kandi ko atari ubwa mbere amukoreye ibi bituma bahorana amakimbirane.

Ati “Namusanze muri kabare abagabo bamukikiye weee. Umugore tubanye nabi pe, ntabwo tubanye neza, buri munsi ni intambara, agakora amakosa ntanyumva, ahubwo nagira gutya akirukira kuri RIB kundega.”

Uyu mugabo wakomeje atekerereza umunyamakuru iby’uru rushako rwe, avuga ko uyu mugore we aherutse kumubwira ko yabonye akazi kandi ko azajya ataha saa sita, ariko aho agendeye ategereza ko ataha araheba. Ati “Noneho akajya ambwira ngo aracyari mu kazi kandi abandi batashye.”

Avuga ko uyu mugore batigeze basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ko yakomeje kumuhendahenda kuko yumvaga akunze abana babyaranye ariko noneho ngo aho abigeze ararambiwe.

Uyu mugore witwa Divine wabonye umugabo we amaze kuvugana n’umunyamakuru, yahise agaragaza umujinya mwinshi, ahita yikubura aragenda yikubita ku mabuno avuga ko we adashobora kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Umukuru w’uyu Muduguru wa Karenge, Nahayo Jean de Dieu avuga ko muri uyu muryango hadasiba intonganya ndetse ko yaba we ndetse n’abaturanyi babo bafite impungenge ko imibanire yabo ishobora kuzavamo ikibazo.

Ati “Ni ikibazo kimaze igihe kirekire n’abaturage barabizi. Umugabo rero yakomeje kwihangana ariko noneho natwe aho bigeze turabona ari ibintu bigoye. Duhora dukiza buri munsi buri munsi, mu cyumweru bwarwana nka kane.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko icya mbere bapfa ari ubusambanyi bw’uyu mugore. Umwe ati “Icyo bapfa ni ubusambanyi, umugore arasambana, ubwo rero umugabo mu kanya sinzi umuntu uje aramubwira ngo umugore wawe yavuye mu kazi ari mu kabari ari kumwe n’abagabo, umugabo ajya kureba asanga baramukikiye barimo barasomana.”

Uyu muturage avuga ko yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ntako batagize ngo bakebure uyu mugore ariko ko yanze guhagarika izo ngeso mbi.

Undi muturage ati “Impungenge tugira ni uko dushobora kuzashiduka abantu bapfuye, ugasanga baje kutuyoragura batubaza ibyo tutazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurengwa Kazo, Singirankabo Jean de Claude yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana mu maguru mashya kugira ngo aya makimbirane atazabyara ikindi kibazo gikomeye.

Ati “Icyo umuntu yabanza kureba ni ukuntu babanye, niba koko bafitanye amakimbirane akomeye adashobora kwiyunga.”

Uyu muyobozi avuga ko basanze ari ibibazo bishobora gukemurwa bakaba bakunda uyu muryango, babikora ariko nanone basanze byarageze ku rundi rwego, babagira inama yo gutandukana.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kuku Shadia says:

    Munyamabanga nshingabikorwa wa kazo.ibintu byokubanya abantu kungufu nibyo bituma bicana.urumva uwomugore ingeso ye ntawe utayizi ubunibwo agiye kuyireka.ejomuzumva umwe ahasize umutwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru