Thursday, March 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Yasanze umugore we mu kabari asomana n’abandi bagabo bamukikiye ahita akora igitangaje

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Yasanze umugore we mu kabari asomana n’abandi bagabo bamukikiye ahita akora igitangaje
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, yasanze umugore we mu kabari ari gusangira inzoga n’abandi bagabo bamukikiye banasomana, ahita agaragaza agahinda arira nk’umwana muto.

Uyu mugabo witwa Habiyaremye Faustin wo mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Karama muri uyu Murenge wa Kazo, yatewe iki kiniga no gusanga umugore we mu kabari ko muri aka gace k’ahitwa muri Aporo.

Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yasangaga uyu mugabo yiyasira mu marira menshi, yavugaga ibyamubayeho arira mu marira menshi kandi ko atari ubwa mbere amukoreye ibi bituma bahorana amakimbirane.

Ati “Namusanze muri kabare abagabo bamukikiye weee. Umugore tubanye nabi pe, ntabwo tubanye neza, buri munsi ni intambara, agakora amakosa ntanyumva, ahubwo nagira gutya akirukira kuri RIB kundega.”

Uyu mugabo wakomeje atekerereza umunyamakuru iby’uru rushako rwe, avuga ko uyu mugore we aherutse kumubwira ko yabonye akazi kandi ko azajya ataha saa sita, ariko aho agendeye ategereza ko ataha araheba. Ati “Noneho akajya ambwira ngo aracyari mu kazi kandi abandi batashye.”

Avuga ko uyu mugore batigeze basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ko yakomeje kumuhendahenda kuko yumvaga akunze abana babyaranye ariko noneho ngo aho abigeze ararambiwe.

Uyu mugore witwa Divine wabonye umugabo we amaze kuvugana n’umunyamakuru, yahise agaragaza umujinya mwinshi, ahita yikubura aragenda yikubita ku mabuno avuga ko we adashobora kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Umukuru w’uyu Muduguru wa Karenge, Nahayo Jean de Dieu avuga ko muri uyu muryango hadasiba intonganya ndetse ko yaba we ndetse n’abaturanyi babo bafite impungenge ko imibanire yabo ishobora kuzavamo ikibazo.

Ati “Ni ikibazo kimaze igihe kirekire n’abaturage barabizi. Umugabo rero yakomeje kwihangana ariko noneho natwe aho bigeze turabona ari ibintu bigoye. Duhora dukiza buri munsi buri munsi, mu cyumweru bwarwana nka kane.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko icya mbere bapfa ari ubusambanyi bw’uyu mugore. Umwe ati “Icyo bapfa ni ubusambanyi, umugore arasambana, ubwo rero umugabo mu kanya sinzi umuntu uje aramubwira ngo umugore wawe yavuye mu kazi ari mu kabari ari kumwe n’abagabo, umugabo ajya kureba asanga baramukikiye barimo barasomana.”

Uyu muturage avuga ko yaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ntako batagize ngo bakebure uyu mugore ariko ko yanze guhagarika izo ngeso mbi.

Undi muturage ati “Impungenge tugira ni uko dushobora kuzashiduka abantu bapfuye, ugasanga baje kutuyoragura batubaza ibyo tutazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurengwa Kazo, Singirankabo Jean de Claude yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana mu maguru mashya kugira ngo aya makimbirane atazabyara ikindi kibazo gikomeye.

Ati “Icyo umuntu yabanza kureba ni ukuntu babanye, niba koko bafitanye amakimbirane akomeye adashobora kwiyunga.”

Uyu muyobozi avuga ko basanze ari ibibazo bishobora gukemurwa bakaba bakunda uyu muryango, babikora ariko nanone basanze byarageze ku rundi rwego, babagira inama yo gutandukana.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kuku Shadia says:
    3 years ago

    Munyamabanga nshingabikorwa wa kazo.ibintu byokubanya abantu kungufu nibyo bituma bicana.urumva uwomugore ingeso ye ntawe utayizi ubunibwo agiye kuyireka.ejomuzumva umwe ahasize umutwe

    Reply

Leave a Reply to Kuku Shadia Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 2 =

Previous Post

Kiyovu izakina nta bafana ariko ngo abakunzi bayo bakwishyura 3.000Frw ya tike

Next Post

DRC-Ituri: Ubuzima bwahungabanye ku mpamvu noneho itari intambara

Related Posts

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

by radiotv10
26/03/2026
0

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, avuga ko imikino ya FIFA Series ari umwanya mwiza wo...

Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

by radiotv10
26/03/2026
0

Umugaba w'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo, ushinzwe igice cy'amajyepfo, Brigadier General Shishir Bharadwaj, yasuye abasirikare...

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville

by radiotv10
26/03/2026
0

Perezida Paul Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso amwifuriza ishya n'ihirwe muri manda nshya yo...

Simple Habits to Improve Your Health in 2026

Simple Habits to Improve Your Health in 2026

by radiotv10
26/03/2026
0

Taking care of your health does not have to be complicated. You don’t need expensive plans or strict routines. Sometimes,...

Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umusore wigaga muri Kaminuza n’umukobwa wari waje kumusura

Ibivugwa nyuma y’urupfu rw’umusore wigaga muri Kaminuza n’umukobwa wari waje kumusura

by radiotv10
25/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya IPRC-Tumba mu Karere ka Rulindo, buravuga ko bwababajwe n’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere,...

IZIHERUKA

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti
AMAHANGA

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

by radiotv10
26/03/2026
0

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

26/03/2026
“Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera” – Perezida Kagame ku butaka yemereye Abayisilamu 

“Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera” – Perezida Kagame ku butaka yemereye Abayisilamu 

26/03/2026
Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa icyo zigomba guhora ziteguye

26/03/2026
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we Sassou N’Guesso wa Congo Brazzaville

26/03/2026
Simple Habits to Improve Your Health in 2026

Simple Habits to Improve Your Health in 2026

26/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC-Ituri: Ubuzima bwahungabanye ku mpamvu noneho itari intambara

DRC-Ituri: Ubuzima bwahungabanye ku mpamvu noneho itari intambara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Trump na Iran ntibahuza imvugo ku masezerano ategerejweho umuti

“Ntabwo dushaka kwigereranya na Kenya & Estonie  tunganya imbaraga” – Perezida wa FERWAFA 

“Muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera” – Perezida Kagame ku butaka yemereye Abayisilamu 

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.