Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kiyovu izakina nta bafana ariko ngo abakunzi bayo bakwishyura 3.000Frw ya tike

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kiyovu izakina nta bafana ariko ngo abakunzi bayo bakwishyura 3.000Frw ya tike
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko umukino uzahuza iyi kipe na Rwamagana City FC nta bafana bemerewe kuwitabira kubera ibihano biherutse gufatirwa iyi kipe byaturutse ku bafana bayo batutse umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma, gusa bugasaba abafana bayo kuyishyigikira bagura tike ya 3 000Frw.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023.

Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club buramenyesha abakunzi bayo ko umukino wa Kiyovu Sports na Rwamagana City FC uzaba ku munsi w’ejo tariki 10/02/2023 saa cyenda nta bafana bemerewe kwitabira kubera ibihano byafatiwe abafana.”

Ubuyobozi bwa Kiyovu busoza busaba abakunzi bayo gushyigikira ikipe yabo banyujije amafaranga ku buryo bwa MoMo Pay, ndetse ko itike imwe ari 3.000 Frw.

Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibi bihano kubera igikorwa cyakozwe na bamwe mu bafana bayo batutse umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salma ubwo yasifuraga umukino wahuje iyi kipe na Gasogi ariko abafana ntibishimire imisifurire.

Ibihano byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) tariki 30 Mutarama 2023, bivuga ko ikipe ya Kiyovu Sports ihanishijwe kuzakina umukino umwe nta bafana bari ku kibuga.

Abafana batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura, bari baherutse gutabwa muri yombi, barekuwe by’agateganyo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =

Previous Post

Abarimo Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bahishuye amabi y’ubutegetsi bwa Congo

Next Post

Yasanze umugore we mu kabari asomana n’abandi bagabo bamukikiye ahita akora igitangaje

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected
AMAHANGA

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

by radiotv10
14/07/2025
0

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yasanze umugore we mu kabari asomana n’abandi bagabo bamukikiye ahita akora igitangaje

Yasanze umugore we mu kabari asomana n’abandi bagabo bamukikiye ahita akora igitangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.