Kiyovu izakina nta bafana ariko ngo abakunzi bayo bakwishyura 3.000Frw ya tike

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko umukino uzahuza iyi kipe na Rwamagana City FC nta bafana bemerewe kuwitabira kubera ibihano biherutse gufatirwa iyi kipe byaturutse ku bafana bayo batutse umusifuzi Mukansanga Rhadia Salma, gusa bugasaba abafana bayo kuyishyigikira bagura tike ya 3 000Frw.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club buramenyesha abakunzi bayo ko umukino wa Kiyovu Sports na Rwamagana City FC uzaba ku munsi w’ejo tariki 10/02/2023 saa cyenda nta bafana bemerewe kwitabira kubera ibihano byafatiwe abafana.”

Ubuyobozi bwa Kiyovu busoza busaba abakunzi bayo gushyigikira ikipe yabo banyujije amafaranga ku buryo bwa MoMo Pay, ndetse ko itike imwe ari 3.000 Frw.

Ikipe ya Kiyovu Sports yafatiwe ibi bihano kubera igikorwa cyakozwe na bamwe mu bafana bayo batutse umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salma ubwo yasifuraga umukino wahuje iyi kipe na Gasogi ariko abafana ntibishimire imisifurire.

Ibihano byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) tariki 30 Mutarama 2023, bivuga ko ikipe ya Kiyovu Sports ihanishijwe kuzakina umukino umwe nta bafana bari ku kibuga.

Abafana batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imvugo zirimo ibitutsi bigize icyaha cyo gutukana mu ruhame ndetse n’icyaha cy’ivangura, bari baherutse gutabwa muri yombi, barekuwe by’agateganyo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 06 Gashyantare 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru