DRC: M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za FARDC mu gitero karundura yazigabyeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wongeye kugaba igitero mu duce tumwe two muri Kivu ya Ruguru muri Teritwari ya Rutshuru hafi y’Umupaka uhuza DRC na Uganda.

Iki gitero gikomeye cya M23, cyagabwe mu dusozi tubiri twa Chanzu na Runyonyi hafi y’umupaka uhuza DRC na Uganda, cyanatumye abaturage bo muri utu duce bahungira muri Uganda.

Izindi Nkuru

Uwitwa Jean Damascène Baziyaka usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’umuryango utari uwa Leta w’Urubyiruko ruharanira amahoro, yabwiye ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru ko, M23 yagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’igihugu za FARDC ahagana saa saba z’ijoro.

Yagize ati “Ubu hari abaturage bamaze kwambuka umupaka bajya muri Uganda naho abanze guhunga bo bafashe inzira yerecyeza i Rutshuru.”

Amashusho yagiye atambuka ku mbuga nkoranyambaga z’abantu banyuranye, agaragaza abaturage benshi bahunga bafite imizigo ya bimwe mu bikoresho byabo.

ACTUALITE.CD iivuga ko muri iyi mirwano humvikanyemo urusaku rw’imbunda zikomeye z’uyu mutwe wa M23 na FARDC bakozanyijeho.

Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko M23 yamaze gufata utu duce tubiri yagabyemo igitero twa Runyoni na Chanzu twahoze ari n’ibirindiro bikomeye by’uyu mutwe.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, mu Ugushyingo, M23 n’ubundi yari yafashe utu duce ariko ntiyadutindana kuko FARDC yahise ikuramo abarwanyi b’uyu mutwe w’inyeshyamba.

Kuva mu Ugushyingo 2021, Umutwe wa M23 wagabye ibitero bine muri uwo mwaka na byo byari byatumye abaturage amagana bahunga Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru