Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Operasiyo ya gisirikare yakangaranyije umutwe w’inyeshyamba uherutse gukora amahano

radiotv10by radiotv10
06/07/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRC: Operasiyo ya gisirikare yakangaranyije umutwe w’inyeshyamba uherutse gukora amahano
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 65 bakekwa ko ari inyeshyamba z’umutwe wa Mobondo uherutse kwivugana abantu 11, zafatiwe mu gace ka Pont Kwango mu Ntara ya Kwango mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gikorwa cya gisirikare cyamaze iminsi ine.

Izi nyeshyamba zafatiwe muri Operasiyo ya gisirikare yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kugeza ku wa Gatatu.

Amakuru yatangajwe n’Ubutegetsi bw’iyi Ntara ya Kwango, ni uko iyi operasiyo ya FARDC yabayeho nyuma y’uko habayeho igitero cyahitanye abantu 11 mu gace ka Batshongo.

Aba bantu bafashwe bahise bashyikirizwa ubutabera kugira ngo hamenyekane ibirambuye ku bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bimaze iminsi biba muri aka gace.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Intara ya Kwango, Adelar Nkisi yagize ati “Kuva ku wa Gatandatu kugeza ku wa Gatatu, hari abantu 65 bikekwa ko ari ab’umutwe wa Mobondo bamaze gushyikirizwa Ubutabera kugira ngo hamenyekane ibirambuye kuri Mobondo.”

Uyu Muvugizi yakomeje avuga ko mu butabera hazagaragara abari inyeshyamba z’uyu mutwe, n’abarengana, bakarekurwa.

Adelar Nkisi yavuze ko gushakisha izi nyeshyamba muri kariya gace ka Pont Kwango, byakozwe kuko gasanzwe gakomeye muri Mobondo, kandi kari kugarijwe

Ati “byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba uko byagenda kose. Muri iki gihe umutekano wakajijwe, ariko byabaye ngombwa ko twita kuri Pont Kwango aho igitutu cyari kiyongereye nyuma yo kubona ko hari hugarijwe.”

Guverinoma y’Intara ya Kwango, yari iherutse gushyiraho komisiyo ishinzwe amahoro igomba gushyira mu bikorwa ibiganiro n’inyeshyamba zasabwe gushyira hasi intwaro, gusa kugeza ubu iyi komisiyo nta gikorwa irakora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 7 =

Previous Post

Ibigwi by’umutora winjiye mu ikipe y’ubukombe i Burayi ikorana n’u Rwanda

Next Post

RDF yaganirije abahagarariye Igisirikare cy’Ibihugu byabo birimo America, Russia, S.Korea,…

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yaganirije abahagarariye Igisirikare cy’Ibihugu byabo birimo America, Russia, S.Korea,…

RDF yaganirije abahagarariye Igisirikare cy’Ibihugu byabo birimo America, Russia, S.Korea,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.