DRC: Operasiyo ya gisirikare yakangaranyije umutwe w’inyeshyamba uherutse gukora amahano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu 65 bakekwa ko ari inyeshyamba z’umutwe wa Mobondo uherutse kwivugana abantu 11, zafatiwe mu gace ka Pont Kwango mu Ntara ya Kwango mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gikorwa cya gisirikare cyamaze iminsi ine.

Izi nyeshyamba zafatiwe muri Operasiyo ya gisirikare yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kugeza ku wa Gatatu.

Izindi Nkuru

Amakuru yatangajwe n’Ubutegetsi bw’iyi Ntara ya Kwango, ni uko iyi operasiyo ya FARDC yabayeho nyuma y’uko habayeho igitero cyahitanye abantu 11 mu gace ka Batshongo.

Aba bantu bafashwe bahise bashyikirizwa ubutabera kugira ngo hamenyekane ibirambuye ku bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bimaze iminsi biba muri aka gace.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Intara ya Kwango, Adelar Nkisi yagize ati “Kuva ku wa Gatandatu kugeza ku wa Gatatu, hari abantu 65 bikekwa ko ari ab’umutwe wa Mobondo bamaze gushyikirizwa Ubutabera kugira ngo hamenyekane ibirambuye kuri Mobondo.”

Uyu Muvugizi yakomeje avuga ko mu butabera hazagaragara abari inyeshyamba z’uyu mutwe, n’abarengana, bakarekurwa.

Adelar Nkisi yavuze ko gushakisha izi nyeshyamba muri kariya gace ka Pont Kwango, byakozwe kuko gasanzwe gakomeye muri Mobondo, kandi kari kugarijwe

Ati “byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba uko byagenda kose. Muri iki gihe umutekano wakajijwe, ariko byabaye ngombwa ko twita kuri Pont Kwango aho igitutu cyari kiyongereye nyuma yo kubona ko hari hugarijwe.”

Guverinoma y’Intara ya Kwango, yari iherutse gushyiraho komisiyo ishinzwe amahoro igomba gushyira mu bikorwa ibiganiro n’inyeshyamba zasabwe gushyira hasi intwaro, gusa kugeza ubu iyi komisiyo nta gikorwa irakora.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru