Ibigwi by’umutora winjiye mu ikipe y’ubukombe i Burayi ikorana n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu buryo budasubirwaho, ubu Luis Enrique ni umutoza mushya wa Paris Saint Germain, nyuma yo gutandukana na Christophe Galtier. Uyu Luis Enrique ni umwe mu batoza b’abanyabigwi watwaye ibikombe bikomeye ku Isi n’i Burayi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, ikipe ya PSG nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko itandukanye na Christophe Galtier, yahise yerekana ku mugaragaro umutoza mushya wabo, ari we Luis Enrique.

Izindi Nkuru

 

Luis Enrique ni muntu ki?

Luis Enrique yatoje amakipe atandukanye arimo AS ROMA, Celta de Vigo, Barcelona ndetse n’ikipe y’ Igihugu ya Espagne.

Uyu mutoza mushya wa Paris Saint Germain yatwaye ibikombe bikomeye ku Mugabane w’u Burayi no ku Isi nka UEFA CHAMPIONS LEAGUE, LA Liga, Supercopa, Super Cup, na FIFA Club World cup.

Azatoza PSG kugeza muri 2025

Icyo yitezweho muri PSG

Luis Enrique asanzwe ari umwe mu batoza banyuze imbere y’abakinnyi bakomeye ku Isi nka Messi, Neymar, Xavi n’abandi.

Ibi bimugira umutoza w’igitsure, kandi ufite ubunararibonye bwo kuba yabasha gushyira ku murongo abakinnyi bo mu ngeri zose.

Ni na kimwe mu bintu bikenewe na Paris Saint Germain isanzwe ibarizwamo abakinnyi bihagazeho kandi na bo ubwabo bakaba bazi ko bakomeye, ku buryo kuzabasha gushyikirana na bo no kumenya uburyo abakinisha, bitazamugora.

Wasili UWIZEYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru