Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego n’ibigo binyuranye birimo urw’Ubucamanza, barimo Brigitte Nsensele Wa Nsensele, wahawe kuyobora Inama Nkuru y’Igihugu.
Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo ryasomwe kuri gitangazamakuru cya Leta muri DRC (RTNC) kuri uyu wa 16 Mutarama 2025.
Brigitte Nsensele Wa Nsensele ufite impamyabumenyi mu by’amategeko n’Ubutabera yakuye muri Université de Kinshasa, yasimbuye Marthe Odio Nonde kuri uyu mwanya wa Perezida wa Mbere w’Inama Nkuru y’Igihugu.
Uyu Marthe Odio Nonde na we wasimbuwe, yari yasimbuye Félix Vunduawe, akaba yajyanywe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.
Marthe Odio Nonde wajyanywe mu kiruhuko cy’izabukuru, yamaze imyaka 25 ari mu nshingano ubudahagarara, aho abasesenguzi bavuze ko yari akwiye ikiruhuko.
Uru rwego rw’Inama Nkuru y’Igihugu, ni urwego rusumba izindi mu nzego z’ubucamanza muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Tshisekedi kandi yashyizeho abandi bayobozi ndetse anashyira mu kiruhuko bamwe, aho Moke Mayele yagizwe Umushinjacyaha Mukuru mu Rurkiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.
Nanone kandi Iluta Ikombe wari Umushinjacyaha Mukuru mu Nama Nkuru y’Ubutegetsi, yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Hari kandi Alexandre Tshikala Mukendi wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’indege ya Congo Airways na Mamitsho Pontshi wagizwe umuyobozi wungirije muri iki kigo.
RADIOTV10