Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: Uko byagendekeye abanyeshuri bo muri kaminuza yagabwemo igitero n’abaje babamishamo amasasu

radiotv10by radiotv10
13/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRC: Uko byagendekeye abanyeshuri bo muri kaminuza yagabwemo igitero n’abaje babamishamo amasasu
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kinshasa (Université de Kinshasa) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiriye imishwaro ubwo baraswagamo urufaya rw’amasasu n’abaje bitwaje intwaro bari kumwe n’umupolisi.

Amakuru dukesha Urubuga De La Cachette rukunze gutangaza amakuru y’ibitagenda neza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.

Mu mashusho agaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuri konti yitwa ‘De La Cachette’ agaragaza abantu babiri bambaye imyambaro ya gisivile bari kumwe n’umupolisi umwe, binjira muri iyi kaminuza barasa.

#RDC Campus de l'université de #Kinshasa ce matin. Qui sont ces hommes armés en ténue civile qui opèrent avec la police congolaise? Sur cette vidéo, l'homme en chemise blanche pointe son arme sur les étudiants barricadés derrière une porte. pic.twitter.com/eZdLXVrBI4

— Aganze Rafiki (@AganzeRafiki) January 13, 2023

Uru rubuga rugira ruti “Mu kigo cya Kaminuza ya Kinshasa muri iki gitondo, abagabo bitwaje intwaro bari bambaye imyambaro ya gisivile, bakoranye n’umupolisi wa Congo.”

Ubu butumwa buherekeje aya mashusho, bukomeza bugira buti “Muri aya mashusho umugabo wambaye ishati y’umweru yarashe ku banyeshuri bari bicaye inyuma y’urugi.”

Muri aya mashusho, hagaragaramo abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bakwirwa imishwaro biruka bakiza amagara ubwo aba bagabo babarasagaho.

Ibibazo bihungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze kugera ku rwego rwo hejuru, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero, bikunze kwibanda mu bice byitaruye imijyi, mu gihe iki cyabereye muri Kaminuza ya Kinshasa byabereye mu murwa w’iki Gihugu.

Iki gikorwa kibaye mu gihe umutwe wa M23 ukunze gufatwa nk’ikibazo gikomereye umutekano wa DRC nkuko bivugwa na Guverinoma y’Iki Gihugu, ukomeje kwamagana ibikorwa nk’ibi, ukaba wanamaganye iki cyabereye muri Kaminuza ya Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 3 =

Previous Post

Wagira ngo zatumanyeho: Inyoni zagaragaye zitonze umurongo zifata akaruhuko mu Kivu rwagati

Next Post

Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Related Posts

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
09/05/2025
0

Kiliziya Gatulika yamaze kubona Umushumba mushya wayo ari we Papa Leo XIV usanganywe amazina ya Robert Francis Prevost. Menya umukino...

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Mu birori bikomeye byaranzwe n'imyireko ya gisirikare n'intwaro za rutura, u Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye itsinzi...

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

by radiotv10
08/05/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rihanganye n'Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe Sheferi ya Luhwinja yo muri Teritwari ya Mwenga...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Ishyaka rya Kabila ryafashe icyemezo nyuma yo kubona ko icyo ryafatiwe n’ubutegetsi kitagifite agaciro

by radiotv10
07/05/2025
0

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa byaryo nyuma...

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

Hadutse indi ntambara ihanganishije Ibihugu by’ibituranyi nyuma y’ubushotoranyi butavugwaho rumwe

by radiotv10
07/05/2025
0

Nyuma y’ibyumweru bibiri hagabwe igitero mu gace k’ubukerarugendo ko mu Buhindi, iki Gihugu kikagishinja igituranyi cyacyo cya Pakistan, cyatangije ibitero...

IZIHERUKA

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda
Uncategorized

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Hatanzwe ubutumwa bukora ku mutima mu gusezera ku mwana washenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.