DRC: Uwo mu rugo rwatangiriyeho igitero cyo guhirika ubutegetsi yasobanuye birambuye uko gukozanyaho byagenze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitero bivugwa ko cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyahereye ku rugo rw’Umunyapolitiki Vital Kamerhe usanzwe ari Minisitiri w’Intebe Wungirije. Umugore we yavuze uko byari bimeze ubwo iki gitero cyabaga.

Ni igitero cyabaye mu gitondo cya kare kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, muri Komini ya Gombe i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa DRC.

Izindi Nkuru

Abagabye iki gitero bahereye ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubukungu, Vital Kamerhe, ubundi bakomereza ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Aha kwa Vital Kamerhe, bivugwa ko hapfiriye abantu batatu barimo babiri bo ku ruhande rw’abarwanyi bagabye iki gitero ndetse n’umupolisi umwe.

Umugore wa Vital Kamerhe, Hamida Chatur Kamerhe yavuze ko mu gitondo cya kare, bumvise urusaku rw’amasasu bakiryamye, ubwo abo barwanyi bari bamaze kwinjira mu rugo rwabo, ubundi binjira barasa urufaya rw’amasasu.

Yagize ati “Bishe babiri mu barinzi bacu, umwe mu bashinzwe umutekano wacu, na we yashoboye kwica umwe muri abo barwanyi, ariko bakomeje kurasa.”

Hamida Chatur avuga ko aba barwanyi babanje kohereza drone ifata amashusho kugira ngo bamenye uko umutekano w’urugo rwabo uhagaze.

Avuga kandi ko umugabo we Vital Kamerhe yahise ahamagara kuri telefone umwe mu bashinzwe kurinda umutekano we, akamubwira ko abo barwanyi ari we bashaka kwivugana, kuko binjiye babaza aho aherereye.

Ati “Nahise numva ko ibyacu birangiye, ndetse n’amasasu akomeza kuba menshi, ku buryo urugo rwacu rwari rwabaye isibaniro.”

Hamida Chatur avuga ko uku gukozanyaho hagati y’abashinzwe umutekano n’aba barwanyi, byamaze igihe kigera mu isaha, ariko ko we n’umugabo we aho bari mu nzu bonyine, bari bafite ubwoba bwinshi.

Hamida avuga ko bakijijwe n’Imana, kuko umugabo we ari we wari ugambiriwe kwivuganwa n’aba bari bitwaje intwaro. Ati “Urebye ntitwari dufite amahirwe yo kurokoka.”

Uyu mugore wa Vital Kamerhe avuga ko Imana yongeye kwimana umugabo we nyuma y’uko ngo ari yo yamufunguye ko yigeze kumara igihe afunze, ati “Nanone Imana yohereje ingabo zo mu Ijuru ngo ziturokore.”

Umugore wa Vital Kamerhe avuga ko kurasa mu rugo rwabo byahosheje saa kumi n’imwe mu gihe byari byatangiye saa kumi z’igitondo. Abarasaga bahise bakomereza ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubwo bageraga kuri Perezidansi, igisirikare gishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, cyahise cyohereza itsinda ry’abasirikare kugira ngo riburizemo aba barwanyi ndetse n’ibimodoka by’urugamba, ari na bwo habagaho gukozanyaho.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demikasi ya Congo, Maj Gen Sylvain Ekenge, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, yatangaje ko FARDC yabashije kwica abantu bane ku ruhande rw’abagabye iki gitero barimo Christian Malanga wari ukiyoboye, ndetse abandi barafatwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru