Byemejwe ko Perezida wa Iran yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yishwe n’impanuka ya kajugujugu yabereye mu ishyamba riherereye mu Ntara ya Azerbaijan yo mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Urupfu rwa Ebrahim Raisi rwatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024 nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yari arimo iburiwe irengero ariko bikekwa ko yakoze impanuka.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu, bwemeje ko Perezida Ebrahim Raisi yahitanywe n’iyi mpanuka ya kajugujugu yaguye igasandara nyuma y’uko igize ibibazo by’ikirere kitari kimeze neza.

Perezida wa Iran kandi yapfanye n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Hossein Amir-Abdollahian.

Mu itangazo ry’akababaro ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu rivuga iby’urupfu rwa Perezida wa Iran, rivuga ko yabaye “Umugaragu w’Igihugu cya Iran, Ayatollah Ebrahim Raisi yageze kuri byinshi ku rwego rw’indashyikirwa mu nyungu z’abaturage.”

Ebrahim Raisi witabye Imana ku myaka 63 y’amavuko, yari amaze imyaka itatu ari Perezida wa Iran, ndetse bikaba byavugwaga ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Uyu munyapolitiki wanigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Iran, byavugwaga ko ashobora kuzasimbura Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei w’imyaka 85.

Raisi yavukiye mu gace ka Mashhad mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Iran, mu gace gafatwa nk’igicumbi cy’Abayisilamu b’Aba-Shia.

Yagize uburambe mu bijyanye n’imiyoborere mu nzego z’ubutabera, by’umwihariko mu myanya y’Ubushinjacyaha, mu Nkiko zitandukanye mbere y’uko yerecyeza mu murwa Mukuru wa Tehran mu mwaka wa 1985, ubwo yabaga umwe mu bagize komite y’Abacamanza basuzumye ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ibihano bihabwa imfungwa.

Muri 2014 yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, umwanya yamazeho imyaka ibiri, aza kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bwa mbere muri 2017 ariko atsindwa n’uwahoze ari Perezida Hassan Rouhani.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru