Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwakiriye icyemezo kigaragaza ko Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyamaze kwinjiza mu mategeko yacyo amasezerano agishyira muri uyu muryango, cyatumye gihita kigira uburenganzira bwuzuye muri EAC.
Ni icyemezo cyakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mututu Mathuki kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.
Iki cyemezo kigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwemeza amasezerano yo kujya muri uyu muryango, cyatannzwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hon.Christophe Lutundula Apala Pen’ Apala.
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, buvuga ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze iki cyemezo, bituma ihita “igira uburenganzira n’inyungu byuzuye kuri gahunda ndetse n’ibikorwa bya EAC ndetse ikaba igomba kubahiriza ibisabwa na EAC.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Peter Mathuki yagize ati “Uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye ku muryango no kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igihe cy’amateka cyo kurangiza inzira kuri DRC ikaba ibaye umunyamuryango wuzuye wa w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Iki Gihugu kinjiye byuzuye muri EAC mu gihe kimaze iminsi gihanganye n’ibibazo by’umutekano biterwa n’umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’igisirikare cy’Igihugu (FARDC).
Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango zirimo iyabaye tariki 20 Kamena 2022, zemeje ko uyu muryango ugiye kohereza itsinda ry’ingabo rihuriweho ryo guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko uyu wa M23.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC n’inama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye tariki 29 Werurwe 2022.
RADIOTV10