DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishe barashe abantu 15 mu gihe cy’iminsi ibiri gusa aho bikekwa ko bombi babitewe n’ubusinzi.

Umwe muri aba basirikare wari wahaze ka manyinya, yishe abantu umunani kuri uyu wa Mbere akomeretsa abandi barindwi ubwo bari mu bwato mu kiyaga cya Tanganyika mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Izindi Nkuru

Umuyobozi wa Teritwari ya Fizi witwa Aime Kawaya Mutipula yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ati “Bose abishwe n’uyu musirikare ni abasivile barimo abagabo, abagore n’abana.”

Umuvugizi w’Ingabo muri aka gace, Marc Elongo yavuze ko uyu musirikare witwa Lukusa Kabamba yakubiswe n’abaturage bakamukomeretsa ndetse akaza no kwitaba Imana azize ibikomere.

Andre Byadunia usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ikorera muri aka gace, yavuze ko uyu musirikare yagombaga kuba yafashwe agaciribwa urubanza bigaha n’isomo n’abandi kuko ibikorwa nk’ibi bikomeje kwiyongera muri DRC.

Ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022 kandi undi musirikare yishe arashe abantu barindwi barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel ndetse n’umurinzi we.

Uyu musirikare warashe n’abandi bantu b’abasivile batanu mu gace ka Bambu muri Teritwari ya Djugu, na we yishwe arashwe n’abasirikare bagenzi be.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru