DRCongo: Umusirikare yishe arashe abantu barindwi barimo Colonel n’uwamurindaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishe arashe abantu barindwi barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel ndetse n’uwamurindaga n’abasivile batanu.

Uyu musirikare bikekwa ko yari yagize ikibazo cyo mu mutwe, yishe aba bantu mu gitindo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2022 mu gace ka Bambu muri Teritwari ya Djugu.

Izindi Nkuru

ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, ivuga ko uyu musirikare yarashe urufaya rw’amasasu mu kivunge cy’abantu ahagana saa kumi n’ebyiri.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yagize ati Colonel Janvier, wari Komanda wa Batayo ya kabiri numurinzi we bahise bapfa.

Uyu musirikare kandi na we byagaragaraga ko yagize ikibazo cyo mu mutwe, yahise araswa n’abasirikare bagenzi be ahita apfa.

Imirambo y’abishwe ndetse n’uwabishe yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bunia kugira ngo ikorerwe isuzuma rya nyuma.

Iki gikorwa cyabanje gutera impagarara muri aka gaca ka Bambu, ndetse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga byerecyeza Bunia-Mongbwalu rurahagara ariko inzego z’umutekano zaje kuhagoboka zisubiza ibintu mu buryo ndetse urujya n’uruza rurasubukurwa nk’uko byemeza n’imiryango itari iya Leta.

Muri Kanama 2021, undi musirikare wo ku rwego rwa Ofisiye na we byaketswe ko yari yagize ikibazo cyo mu mutwe, yishe arashe abasirikare babiri barimo uwari ufite ipeti rya Captain.

Ibikorwa nk’ibi mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwakunze kumvikana ndetse binatuma Sosiyete Sivile ihaguruka irabyamagana, isaba ko kwinjiza abasirikare bashya muri FARDC bikwiye gukoranwa ubushishozi buhanitse hakarebwa inyangamugayo n’abantu badafite imyitwarire idahwitse.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakunze kugaragara amashusho ya bamwe mu basirikare ba FARDC bahaze ka manyinya bagenda badandabirana ndetse bamwe bagakora n’ibikorwa bigayitse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru