DRCongo: Hagaragaye amashusho ababaje y’abo bivugwa ko ari FDLR barasa inka z’Abanyekongo b’Abatutsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’abarwanyi bavuga ikinyarwanda bari kurasa inka, aho bivugwa ko ari aba FDLR, barashe inka z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, zirimo n’inyana z’imitavu.

Ni amashusho akomeje gutambuka ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, agaragaza abarwanyi bavuga ikinyarwanda bambaye impuzankano ya FARDC, baba bari kurasa inka.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho, hagaragaramo inka ziba zamaze kuraswa zirimo izapfuye, n’izindi ziba zakomeretse ziryamye hasi zananiwe kugenda.

Aba barwanyi baba bavuga ikinyarwanda, humvikanamo uvuga nk’ubayoboye, asaba bagenzi be gufunga inzira ngo hatagira ubakoma mu nkokora muri iki gikorwa cy’ubugoma cyakorwaga.

Anyuzamo kandi akabaza aho izindi nka ziri, ngo na zo bazirase, bagahita biruka bajya kuzishaka ngo bazirase.

Urubuga Maisha 24 News rwashyize hanze aya mashusho, rwagize ruti “Dore uko ba Nyatura, FDLR na Wazalendo, basanzwe ari inkoramutima z’igisirikare cya Kinshasa (FARDC) za Tshisekedi baherutse kwica inka z’aborozi b’Abatutsi.”

Aya mashusho yatangajwe mu gihe mu cyumweru gishize, ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, umutwe wa M23 wasohoye itangazo wamagana ibikorwa by’ubugome byongeye gukorwa n’imitwe izwiho gufasha FARDC, irimo FDLR, NYATURA, PARECO, CODECO, APCLS, Mai-Mai.

Uyu mutwe wavugaga ko ku munsi wari wabanje tariki 03 Gicurasi, iyi mitwe yari yagabye igitero mu gace ka Kizimba, ikica abaturage 17, wanavuze ko tariki 02 Gicurasi, yanateze igico mu nzira ya Kalengera-Tongo, ikica inka zirenga 200 ndetse igakomeretsa izirenga 150.

RADIOTV10

Comments 1

  1. ibyo bakoze nibyo bashoboye ariko mukuri bizabakenya kdi bizabomaho kugera kubuvivi nubuvivure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru