• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

radiotv10by radiotv10
23/05/2022
in MU RWANDA
0
DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano iri guhuza ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, yafashe indi sura aho ubu ingabo z’umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) na zo zayinjiyemo zikoresheje indege z’intambara.

Iyi mirwano yakomeye cyane mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje nyuma y’uko MONUSCO itangaje ko M23 yabasagariye ikabatera ndetse ikanatera FARDC ahitwa Sgangi muri Teritwari ya Rutshuru.

La Cheffe de la #MONUSCO, Bintou Keita, condamne les attaques du #M23 contre les @FARDC_off et la MONUSCO, ce matin dans la zone de #Shangi,(Rutshuru)

Elle rend hommage à la bravoure et à la détermination des casques bleus qui ont riposté à ces attaques. pic.twitter.com/qKcxtRrjy8

— MONUSCO (@MONUSCO) May 22, 2022

MONUSCO yahise itangiza ibikorwa byo guhangana n’uyu mutwe wa M23, aho iri kwifashisha indeje z’intambara za Kajugujugu aho yatangiye kumisha ibisasu kuri aba barwanyi ndetse inarashisha imbunda za karahabutaka.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko yafashwe mu masaha akuze, agaragaza indege z’intambara ziri kumisha ibisasu muri ibi bice Shangi, Runyoni muri Teritwari ya Rutshuru.

Ubuyobozi bw’umutwe wa wa M23 bwatangaje ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, MONUSCO yari ikomeje kubarasaho ibisasu biremereye.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yatangaje ko ibi bikorwa byo kuraswaho, biri gukorwa ku bufatanye bwa MONUSCO n’ingabo za Leta (FARDC).

Abaturage batuye hafi y’utu duce turi kuberamo iyi mirwano, barimo n’abo mu Rwanda mu bice bya Musanze, baravuga ko bakomeje kumva urusaku rw’imbunda zirimo n’iziremereye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 1 =

Previous Post

Huye: Uwishe umugore we amuhoye kumubwira ko inda atwite atari iye yakatiwe burundu

Next Post

Gutanga pase: Abenshi bemeza ko biganisha mu buriri, mu mategeko bishobora kuba icyaha

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Gutanga pase: Abenshi bemeza ko biganisha mu buriri, mu mategeko bishobora kuba icyaha

Gutanga pase: Abenshi bemeza ko biganisha mu buriri, mu mategeko bishobora kuba icyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.