Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gutanga pase: Abenshi bemeza ko biganisha mu buriri, mu mategeko bishobora kuba icyaha

radiotv10by radiotv10
23/05/2022
in MU RWANDA
0
Gutanga pase: Abenshi bemeza ko biganisha mu buriri, mu mategeko bishobora kuba icyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu basore n’inkumi banenga ibyo kurangirana abakunzi bizwi nko ‘Gutanga pase’, kuko abenshi babikora bagamije imibonano mpuzabitsina yo kwishimisha gusa kandi ko bamwe barangira abandi abo baryamanye.

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu Karere ka Rubavu, babwiye RADIOTV10 ko uyu muco wo gutanga pase ukomeje kogera kandi ko ntakiza cyawo.

Umwe yagize ati “Akenshi ni nka kwa kundi muba mwarararanye noneho umusore akabwira mugenzi we ati ‘uriya mukobwa ko mushaka bimeze bite?’ noneho wa musore agahita amuhereza nimero za wa mukobwa mukaganira gutyo mugahita muba inshuti akenshi mugakora ibintu bidakorwa [imibonano mpuzabitsina].”

Iyi nkumi ivuga ko abenshi bahura habanje kubaho ibi byo guhana pase, birangirira mu kuryamana gusa.

Ati “Akenshi ni ugukora ibibi. Ubona ko nta mushinga uba urimo, ubundi pase na we urabyumva…”

Umusore umwe yabwiye RADIOTV10 ko na we yahawe pase ariko ko uwo mukobwa yabonye muri ubwo buryo batamaranye kabiri.

Ati “Ni ubukomisiyoneri bugezweho muri iki gihe nanjye pase narayihawe ariko ntabwo byigeze bimara igihe.”

Bamwe mu bakuze banamaze kubaka ingo zabo, bavuga ko ibi byo guhana pase, bijya gusa n’umuco wahozeho hambere w’Umuranga kandi ko yagiraga akamaro ariko ko iby’ubu bikorwa nabi kubera inyungu za bamwe.

Umwe yagize ati “Umuranga yari umuhuza, iby’ubukomisiyoneri ni iby’ubu. Umuranga niyo wagiranaga ikibazo n’umugore wawe, wajyaga ku muranga ukavuga uti ‘umugore yananiye none muhamagare imiryango tugire uburyo tubyumvikaneho’.”

 

Amategeko ashobora kubibona nk’icyaha cyo gucuruza abantu

Umukozi ushinzwe kweregera ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Alphonse Nabahire avuga ko avuga ko abakora ibikorwa nk’ibi byo guhana pase, baba bishora mu byaha.

Ati “Mu mategeko icyo ni icyaha cy’icuruza ry’abantu. Mu bintu amategekomateganya ko bicuruzwa ni ibyo twita ‘goods’ ibicuruzwa bisanzwe, gucuruza urugingo rw’umuntu, kurukoresha ubushakashatsi cyangwa n’ikindi gituruka ku muntu, bifite amategeko abigenga.”

Nabahire avuga ko nk’igihe umusore yoherereje mugenzi we umukobwa wicuruza ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Ati “Ntawubimenya hagati yanyu batatu ariko iyo habaye ikibazo hagati ya ya ndaya na wa wundi wagomgaga kuyishyura bikaza kugaragara ko yagezeyo ari wowe waroheje wabaye Komisiyoneri, ntawutagukeka ko wacuruje.”

Zimwe mu nzego zireberera umuco ndetse na bamwe mu bavuga ko bakomeye ku muco nyarwanda, bakunze kunenga uyu muco wo gutanga pase ndetse bakemeza ko biri mu bikomeje gutuma ingo z’iki gihe zisenyuka zitaramara kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

DRCongo: Imirwano yahinduye isura ubu na MONUSCO yayinjiyemo na Kajugujugu

Next Post

Paris: U Rwanda rutwaye igikombe cy’Isi rutsinze Brazil

Related Posts

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikomeje gukorwa ku nzego zinyuranye...

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America byo guhagarikira inkunga Ibihugu bya Afurika,...

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

by radiotv10
12/05/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda irafungura ku mugaragaro Ambasade yayo mu Gihugu cya Hongrie cyo ku Mugabane w’u Burayi, hanabe ibiganiro hagati...

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Paul Kagame ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yagiye kwifatanya na bagenzi be bo ku Mugabane wa Afurika...

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

by radiotv10
12/05/2025
0

Umugore wakubiswe na mugenzi we wo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo kumusanga avugana n’umugabo we...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

12/05/2025
U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

12/05/2025
Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

Perezida Kagame ari muri Côte d’Ivoire mu nama yahuriyemo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afurika

12/05/2025
Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

Ibivugwa ku mugore w’i Nyarugenge wakubiswe na mugenzi we akamugira intere n’icyo yamuhoye

12/05/2025
Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

12/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Paris: U Rwanda rutwaye igikombe cy’Isi rutsinze Brazil

Paris: U Rwanda rutwaye igikombe cy’Isi rutsinze Brazil

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida Kagame yavuze ku buhuza bwa Qatar na America mu by’u Rwanda na Congo

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku byemezo bya Trump byo guhagarikira inkunga Afurika

U Rwanda rugiye guhamya umubano mwiza hagati yarwo n’ikindi Gihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.