Gutanga pase: Abenshi bemeza ko biganisha mu buriri, mu mategeko bishobora kuba icyaha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu basore n’inkumi banenga ibyo kurangirana abakunzi bizwi nko ‘Gutanga pase’, kuko abenshi babikora bagamije imibonano mpuzabitsina yo kwishimisha gusa kandi ko bamwe barangira abandi abo baryamanye.

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu Karere ka Rubavu, babwiye RADIOTV10 ko uyu muco wo gutanga pase ukomeje kogera kandi ko ntakiza cyawo.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Akenshi ni nka kwa kundi muba mwarararanye noneho umusore akabwira mugenzi we ati ‘uriya mukobwa ko mushaka bimeze bite?’ noneho wa musore agahita amuhereza nimero za wa mukobwa mukaganira gutyo mugahita muba inshuti akenshi mugakora ibintu bidakorwa [imibonano mpuzabitsina].”

Iyi nkumi ivuga ko abenshi bahura habanje kubaho ibi byo guhana pase, birangirira mu kuryamana gusa.

Ati “Akenshi ni ugukora ibibi. Ubona ko nta mushinga uba urimo, ubundi pase na we urabyumva…”

Umusore umwe yabwiye RADIOTV10 ko na we yahawe pase ariko ko uwo mukobwa yabonye muri ubwo buryo batamaranye kabiri.

Ati “Ni ubukomisiyoneri bugezweho muri iki gihe nanjye pase narayihawe ariko ntabwo byigeze bimara igihe.”

Bamwe mu bakuze banamaze kubaka ingo zabo, bavuga ko ibi byo guhana pase, bijya gusa n’umuco wahozeho hambere w’Umuranga kandi ko yagiraga akamaro ariko ko iby’ubu bikorwa nabi kubera inyungu za bamwe.

Umwe yagize ati “Umuranga yari umuhuza, iby’ubukomisiyoneri ni iby’ubu. Umuranga niyo wagiranaga ikibazo n’umugore wawe, wajyaga ku muranga ukavuga uti ‘umugore yananiye none muhamagare imiryango tugire uburyo tubyumvikaneho’.”

 

Amategeko ashobora kubibona nk’icyaha cyo gucuruza abantu

Umukozi ushinzwe kweregera ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Alphonse Nabahire avuga ko avuga ko abakora ibikorwa nk’ibi byo guhana pase, baba bishora mu byaha.

Ati “Mu mategeko icyo ni icyaha cy’icuruza ry’abantu. Mu bintu amategekomateganya ko bicuruzwa ni ibyo twita ‘goods’ ibicuruzwa bisanzwe, gucuruza urugingo rw’umuntu, kurukoresha ubushakashatsi cyangwa n’ikindi gituruka ku muntu, bifite amategeko abigenga.”

Nabahire avuga ko nk’igihe umusore yoherereje mugenzi we umukobwa wicuruza ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu.

Ati “Ntawubimenya hagati yanyu batatu ariko iyo habaye ikibazo hagati ya ya ndaya na wa wundi wagomgaga kuyishyura bikaza kugaragara ko yagezeyo ari wowe waroheje wabaye Komisiyoneri, ntawutagukeka ko wacuruje.”

Zimwe mu nzego zireberera umuco ndetse na bamwe mu bavuga ko bakomeye ku muco nyarwanda, bakunze kunenga uyu muco wo gutanga pase ndetse bakemeza ko biri mu bikomeje gutuma ingo z’iki gihe zisenyuka zitaramara kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru