Ibisasu bikekwa ko byaturutse muri DRCongo byaguye mu Rwanda byangiriza abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu Karere ka Musanze, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari kubera imirwano, byangiza inyubako z’abaturage.

Ibi bisasu byaguye mu bice binyuranye byo mu Karere ka Musanze, birimo icyaguye mu Mudugudu wa Muhe mu Kagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi, cyangiza akabari kari ku isoko rya Kinigi.

Izindi Nkuru

Abaturage bo muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko nta muntu wahitanywe n’iki gisasu uretse kuba cyangije iri soko rya Kinigi by’umwihariko kikangiza inzu yakoreragamo akabari.

Iki gisasu cyaguye kuri iri soko ahagana saa tatu n’igice (09:30’) zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye muri aka gace, yasanze abaturage bakangaranye, bamubwira ko batangiye kumva ibi bisasu mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere bakaza kubona binageze muri aka gace batuyemo.

Iri soko rya Kinigi ryabaye rifunzwe aho abaturage babujijwe kuryinjiramo ndetse no kuryegera.

Birakekwa ko ibi bisasu biri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari kubera imirwano ishyamiranyije ingabo z’iki Gihugu (FARDC) ndetse n’umutwe wa M23 yamaze no kwinjiramo MONUSCO.

Abatuye muri aka gace, babwiye RADIOTV10 ko bamenyereye urusaku rw’amasasu kuko bakunze kurwumvira hakurya muri DRC.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda cyangwa urwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwari rwagira icyo ruvuga kuri iki gikorwa cy’ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda.

Inyubako yangijwe n’igisasu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru