Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku bisasu byarashwe na FARDC bikagwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/05/2022
in MU RWANDA
0
RDF yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku bisasu byarashwe na FARDC bikagwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasabye itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi bisasu byaguye mu bice binyuranye by’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi, byangije ibikorwa binyuranye by’abaturarwanda.

Ibi bisasu birimo ibyaguye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, birimo icyaguye ku isoko rya Kinigi kiraryangiza.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Igisirikare cy’u Rwnda cyasabye EJVM gukora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Iri tangazo rivuga ko ibi bisasu byarashwe na FARDC byaguye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 hagati ya saa tatu na mirongo itanu n’icyenda (09:59′) na saa yine n’iminota 20 (10:20′) bikagwa mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze ndetse no ku bice byo ku mupaka mu Murenge wa Gahunda mu Karere ka Burera bigakomeretsa abasivile bikanangiza ibikorwa bihari.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko kugeza ubu muri aka gace ibintu biri u buryo ndetse “n’abakomeretse bakaba bahawe ubuvuzi mu gihe ubuyobozi bukiri kubarura ibyangiritse.”

Col Ronald Rwivanga yasoje agira ati “RDF irasaba ko EJVM ikora iperereza ryihuse kandi ubuyobozi bw’u Rwanda burasaba ubwa DRC kubigiramo uruhare.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Ibisasu bikekwa ko byaturutse muri DRCongo byaguye mu Rwanda byangiriza abaturage

Next Post

Kenneth Gasana ufite izina rikomeye muri Basketball yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na RDF, bohereje itsinda riyobowe na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenneth Gasana ufite izina rikomeye muri Basketball yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kenneth Gasana ufite izina rikomeye muri Basketball yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.