DRCongo: Ingabo za SADC ziri mu rugamba na M23 zongeye guhura n’akaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Indi modoka y’urugamba y’Ingabo za SADC ziri gufasha iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhangana na M23, yatwitswe n’uyu mutwe.

Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, umutwe wa M23 uvuze ko wafashe imodoka z’intambara ebyiri z’uruhande bahanganye, ndetse igatwika izindi enye.

Izindi Nkuru

Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, umutwe wa M23 wagaragaje ko washwanyaguje ikindi gifaru cy’uruhande bahanganye ruri gufashwa n’Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC, zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitwaje intwaro za rutura.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu butumwa yatanze, yavuze ko ikindi gifaru cyo mu bwoko bwa APC “cy’ingabo za Afurika y’Epfo cyashwanyagurijwe i Mubambiro.”

Lt Con Willy Ngoma kandi yagaragaje amashusho yerekana iki gifaru cy’ingabo za Afurika y’Epfo kiri gushya, kiri gucumba umwotsi nyuma yo gushwanyaguzwa n’abarwanyi ba M23.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, na we mu butumwa bwe bugaragaza uko imirwano yari yifashe kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko yagejeje saa mbiri z’ijoro rucyambikanye.

Yavuze ko ingabo za SADC (SAMIDRC) zikomeje “kugaba ibitero mu bice birimo abasivile, bigahitana bamwe, abandi bagakomereka, abandi benshi bakava mu byabo.”

Lawrence Kanyuka yongeye kumenyesha Umuryango mpuzamahanga ko umutwe wa M23 “utazipfumbata amaboko ngo urebere abasivile bakomeza kwicwa. Uzakomeza kugira icyo ukora mu kurinda abasivile.”

Umutwe wa M23 kandi waburiye Ibihugu byo mu muryango wa SADC byohereje ingabo gufasha FARDC none zikaba zikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo, ko bigomba kuzirengera ingaruka zizabibaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru