Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Antoine Christophe Agbepa Mumba, uzwi nka Koffi Olomidé, yahamagajwe n’Urwego rukuru rushinizwe amawi n’amashusho muri DRCongo, kugira ngo yisobanure ku kuvuga ko igisirikare cy’iki Gihugu nta mirwanire yacyo, ahubwo ko kiri gukubitwa inshyi.
Ni nyuma y’ikiganiro cyitwa ‘Le Panier, the Morning show’ cyabaye tariki 06 Nyakanga 2024 cyatambutse ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RTNC).
Uretse Koffi Olomidé watumijwe n’Urwego rw’Igihugu muri Congo rushinzwe ubugenzuzi bw’amajwi n’amashusho CSAC (Conseil supérieur de l’audiovisuel et de la communication), hanahamagajwe Umunyamakuru Jessy Kabasele wari wamwakiriye muri iki kiganiro.
Uyu muhanzi w’ikirangirire w’injyana ya Rumba, yahamagajwe nyuma yo kunnyega imirwanire y’ingabo za Leta ya Congo mu ntambara imaze igihe izihanganishije n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ubwo umunyamakuru Jessy Kabasele yabazaga uyu muhanzi kugira icyo avuga kuri iyi mirwano, yamusubije na we amubaza, ati “Uravuga iyihe?” Akomeza agira ati “Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa, turakubitwa inshyi, baradukorera ibyo bishakiye.”
Umunyamakuru na we arongera ati “Nibura se urabizi ko twatewe?” Koffi Olomidé asubiza agira ati “Intambara ibaho igihe habayeho kurasa, nkaba narasa nawe ukarasa, nk’uko byabaye muri Ukraine.”
Nyuma y’iminsi ine iki kiganiro gitambutse, umunyamakuru Jessy Kabasele wari ukiyoboye, yahagaritswe ndetse n’iki kiganiro kikaba cyahagaritswe gutambuka kuri RTNC.
Mu butumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa RTNC buhagarika uyu munyamakuru bwatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, yamumenyesheje ko ari uko atakosoye ibyatangajwe n’uyu muhanzi, kandi azi neza ko Igihugu cye kiri mu ntambara ngo cyashoweho n’ikindi Gihugu.
RADIOTV10