Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umunyapolitiki yishwe mu buryo bw’amayobera bushobora gukurikirwa n’igitutu kuri Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
14/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
DRCongo: Umunyapolitiki yishwe mu buryo bw’amayobera bushobora gukurikirwa n’igitutu kuri Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Chérubin Okende wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari n’umuvugizi w’Ishyaka rya Moïse Katumbi wamaze gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yishwe arashwe urufaya rw’amasasu n’abantu bataramenyekana.

Okende w’imyaka 61 y’amavuko, yishwe habura amezi icumi gusa ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC abe.

Umwe mu nshuti za hafi za Katumbi, yavuze ko Okende yavuye iwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru agiye ku Rukiko Rukuru rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kuva ubwo umuryango we ntiwongera kumuca iryera.

Kuri uyu wa Kane nibwo bamusanze mu modoka ye ku muhanda i Kinshasa, yishwe arashwe amasasu menshi nkuko The Africa News yabitangaje.

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo, Patrick Muyaya, yifashishije urubuga rwa Twitter, yatangaje ko Guverinoma ifite umubabaro kandi yahungabanyijwe n’uru rupfu rwa Okende, asaba ko hahita hatangizwa iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi.

Moïse Katumbi wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu akaba anayoboye ishyaka ryari riberewe umuvugizi na Okende wishwe, yatangaje ko urupfu rw’uyu munyapolitiki, rushinze imizi ku mpamvu za Politiki.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Katumbi yavuze ko badashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi, kandi ko bagiye gukora iperereza ryihariye ku rupfu rw’uyu munyapolitiki.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Ibiza byahitanye Abanyarwanda barenga 100 hagaragajwe ingaruka bizagira ku bukungu

Next Post

Msgr.Balthazar yageneye abanyeshuri ubutumwa bwababera urumuri rubamurikira mu biruhuko

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Msgr.Balthazar yageneye abanyeshuri ubutumwa bwababera urumuri rubamurikira mu biruhuko

Msgr.Balthazar yageneye abanyeshuri ubutumwa bwababera urumuri rubamurikira mu biruhuko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.