Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Umwana w’Umupolisi yishe umunyeshuri amuteye icyuma

radiotv10by radiotv10
06/03/2025
in AMAHANGA
0
DRCongo: Umwana w’Umupolisi yishe umunyeshuri amuteye icyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyeshuri wari uri kurangiza amasomo ye wari uri kwimenyereza umwuga mu ishuri rya Tshibala Sainte Marie muri Teritwari ka Kazumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe n’umuhungu w’Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye, amuteye icyuma.

Ibi byabaye mu masaha y’ijoro nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu gace ka Tshibala.

Uyu munyeshuri wishwe, yari mu mwaka wa nyuma akaba yari ari kwimenyereza umwuga mu Ishuri rya Tshibala Sainte Marie, riherereye mu bilometero 180 mu majyepfo ashyira uburengerazuba muri Teritwari ya Kazumba.

Umuyobozi wa Segiteri ya Mboie, Pierre Kashinda, yagize ati “Byabaye ahagana saa moya z’ijoro. Umuhungu w’umupolisi uzwiho kunywa inzoga nyinshi agasinda yashakaga kwiba telefone uwo munyeshuri. Ubwo yageragezaga kumurwanya, yamuteye icyuma mu gatuza.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu wivuganye uyu munyeshuri, yagerageje gutoroka, ariko akaza gutabwa muri yombi n’inzego.

Aka gace kabereyemo ubu bwicanyi, kamaze iminsi kagaragaramo urugomo rukabije, dore ko haherutse no gutwikwa inzu 24 zirimo n’iy’umuryango w’uyu munyeshuri wishwe, ndetse n’urusengero.

Umudepite uhagarariye aka kace ka Kazumba, Pierre Sosthène Kambidi arasaba inzego nkuru za Leta kugira icyo ikora ku bikorwa by’urugomo bikomeje kubera muri aka agace, byumwihariko ubutabera bugakora akazi kabwo ku bari inyuma y’ibi bikorwa, kandi uyu wivuganye uyu munyeshuri agakanirwa urumukwiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Amahirwe ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

Next Post

Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye banga gukora imyitozo…Menya impamvu

Related Posts

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye banga gukora imyitozo…Menya impamvu

Abakinnyi ba Bugesera FC bigumuye banga gukora imyitozo…Menya impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.