Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRCongo yafatiye ibihano u Rwanda ihagarika ingendo za RwandAir zerecyezayo

radiotv10by radiotv10
28/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRCongo yafatiye ibihano u Rwanda ihagarika ingendo za RwandAir zerecyezayo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagaritse ingendo za Sosiyete Nyarwanda y’Indege (RwandAir) zerecyeza muri iki Gihugu, nk’igihano cyo kuba iki Gihugu gikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano.

Mu nama idasanzwe y’Akanama gashinzwe umutekano muri DRC yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 iyobowe na Perezida Félix Tshisekdi, yafatiwemo imyanzuro itandukanye.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yemeje ko ingendo za RwandAir zihita zihagarara ngo kubera ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yo ni kenshi yakunze kwamagana ibi birego ishinjwa ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, yabwiye The New Times ko “U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirwano iri kubera muri DRC ndetse ntirunashaka kwinjira mu bibazo bireba DRC.”

Muri iyi nama y’akanama gakuru ka Guverinoma ya DRC, yanemeje ko umutwe wa M23 ari umutwe w’Iterabwoba.

Iyi myanzuro y’iyi nama kandi ivuga ko u Rwanda ruri kubangamira inzira y’amahoro yari yafashwe yo gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iri muri DRC ndetse ko uyu mutwe wahise ukurwa mu mitwe iri mu biganiro biherutse gutangira i Nairobi hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’indi mitwe.

Abasesenguzi kandi bavuga ko DRC ikomeje gushinja u Rwanda gufasha M23 kubera uburyo FARDC yifatanyije n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, mu mirwano iri kubera muri Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri kiriya kiganiro yagiranye na The New Times ubwo yagaruka ku byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala ngo ko ntagushidikanya ko u Rwanda ruri gutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko uyu muyobozi akwiye kubitangira ibimenyetso.

Yolande Makolo, yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC agomba kuvuga impamvu FARDC yifatanyije na FDLR/Interahamwe bakarasa ku butaka bw’u Rwanda tariki 19 Werurwe 2022 nanone bakabisubira tariki 23 Gicurasi 2022.”

Mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Mayuya, yavuze ko ibimenyetso Bihari n’ubuhamya bwatanzwe ngo bituma bemeza ko u Rwanda ruri gufasha M23.

Ati “Ku bw’iyo mpamvu inama yafashe icyemezo cyo guhita ihagarika ingendo za sosiyete y’indege y’u Rwanda ya RwandAir zerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Rwandair mu gitondo cyo kuri uyuwa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, yahise isohora itangazo ivuga ko nyuma y’uko Guverinoma ya DRC ihagaritse ingendo zayo, ibaye iharitse kujyamu bice bya Kinshasa, Lubumbashi na Goma; mu rwego rwo kubahiriza iki cyemezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − two =

Previous Post

Ya modoka y’akataraboneka izahembwa Miss Muheto yarashyize iraza

Next Post

Muhoozi yasabye FDLR kwishyikiriza UPDF cyangwa RDF bitaba ibyo ikatswaho umuriro muri operasiyo izitwa ‘Rudahigwa’

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yasabye FDLR kwishyikiriza UPDF cyangwa RDF bitaba ibyo ikatswaho umuriro muri operasiyo izitwa ‘Rudahigwa’

Muhoozi yasabye FDLR kwishyikiriza UPDF cyangwa RDF bitaba ibyo ikatswaho umuriro muri operasiyo izitwa ‘Rudahigwa’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.