Nyuma y’imyaka itatu yari imaze gutanga icyizere mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi ariko ikaba isojwe no kwirukana Abanyarwanda i Burundi; na mbere y’iyi myaka, umubano w’Ibihugu byombi wagiye uzamo igitotsi ariko impande zombi zikagitokora. Twibukiranye ibyaranze uyu mubano w’Ibihugu by’ibivandimwe.
Mu myaka umunani ishize irimo itanu yikurikiranya yaranzwe n’ibibazo bya politike mu mikoranire y’u Rwanda n’u Burundi. Tariki 13 Gicurasi 2015 yasize igitotsi gikomeye mu mibanire y’Ibihugu byombi. U Burundi bwavugaga ko u Rwanda rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bw’iki Gihugu.
Icyakora muri 2021 i Bujumbura habaye icyo bafashe nk’igitangaza, aho hari ku munsi wo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bwari bumaze bubonye ubwigenge.
Icyo gihe Perezida Perezida Ndayishimiye warebaga imbere ye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edourard Ngirente, yagize ati “Niba mubibona neza Abarundi uru rugendo mugize hano ni nk’igitangaza babonye mu gihe hari hashize iminsi tutabanye neza. Ibi bitanga icyizere ko kiriya gitabo tumaze igihe twandika tugomba kugifungura tukagisomera hamwe. Hanyuma tugifunge dutangire ikindi gice cy’icyo gitabo.”
Icyo ni nacyo gikorwa cya mbere gikomeye Perezida w’u Burundi Eraviste Ndayishimiye yayoboye, ndetse Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ni we muyobozi mukuru mu Rwanda wari ugiye i Burundi mu myanka 6 yabanjirije urwo rugendo.
Urwo rugendo rwabanjirijwe n’inama zahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’Ibihugu byombi zari ziyobowe n’abakuru ba dipolomasi.
Kuva icyo gihe Ibihugu byombi byatangiye guhuza imvugo ku iherezo ry’ibibazo byari bimaze imyaka ingana ityo hagati yabyo.
Muri Gicurasi (05) 2022 Perezida Paul Kagame yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Yagize ati “Navuga rero ko hari intambwe igenda iterwa ishimishije. Ngira ngo mubihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiriye uko byari bisanzwe.”
Muri uwo mwaka, Perezida w’u Burundi nawe yatanze icyizere gifitanye isano n’icya mugenzi we. Aho yagize ati “urubanza rwaciwe n’imana. Tuzakomeza tubane.”
Nyuma y’amezi ane Abakuru b’ibihugu byombi bavuze ibyo; u Burundi bwafashe umwanzuro wo gufungura inzira zo kubutaka zari zimaze imyaka itandatu zifunze.
Icyakora iki cyemezo ntigitinze kuko nyuma y’umwaka n’amezi ane; inzira zo ku butaka zongeye gufungwa, ndetse uyu mwanzuro uzana n’ingamba zikomeye ku Banyarwanda bari i Burundi.
MinisitIri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse ubwo yavugaga iby’iki cyemezo, yagize ati “uyu munsi twafashe icyemezo cyo gufunga imipaka, kandi ntawe utambuka. Icyemezo cyafashwe, ntihagire uvuga ngo aciye Gasenyi cyangwa ku Kanyaru ngo agiye mu Rwanda, abaho ntabo dukeneye, n’abari hano turabirukana.”
Umubano ni nk’imihindagurikire y’ibihe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Amb Albert Shingiro agereranya umubano w’ibi Bihugu byombi, n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Imibanire y’Ibihugu nayigereranya nk’imihindagurikire ry’ibihe. Mu mibanire y’u burundi n’u Rwanda hari igihe imvura igwa ari nyinshi ikonona ibihingwa byinshi cyangwa ikagwa neza. Hari igihe tugera mu bihe bibi ariko nk’uko babivuga mu Kirundi ntamvura idahita. Niba ubu turi mu bihe by’imvura nyinshi, hazagera igihe hagwe nkeya cyangwa hacye izuba ricye hanyuma imibanire isubire kuba myiza.”
U Rwanda na rwo ruvuga ko rugishyize imbere inzira y’ibiganiro, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda.
Yagize ati “Icyo u Rwanda rukora ni uko ruguma aho ruhagaze ku nzira yo kuganira ku kibazo cyose cyaba gihari, ku nzira y’imishyikirano kugira ngo ibintu bumva ko biteye ikibazo bibonerwe umuti.”
Iyi mihindagurikire y’ibihe mu mibanire y’u Rwanda n’uburundi; mu gihe yari yatanze agahenge yagaragaje ko kwiyunga bishoboka. Mu kwezi kwa 2/2023 Perezida Paul Kagame yaze i Burundi nyuma y’imyaka 10 yari amaze atajyayo. Nubwo yari agiye mu nama z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabareye i Bujumbura; bamwe bavuze ko binatanga ubutumwa mu mibanire y’Ibihugu byombi.
Visi perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza na we yaje i Kigali, mu nama yiga ku iterambere ry’ubukerarugendo. Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we w’u Burundi, na bo bahuriye mu Bihugu byombi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10