EAC: Imihanda yo mu Rwanda irashimirwa ubwiza naho S.Sudan ngo ni agahomamunwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rushinzwe iby’ubwikorezi muri Afurika y’Iburasirazuba (NCTTCA), rwagaragaje ko Sudani y’Epfo iza imbere mu kugira imihanda mibi bikabije, mu gihe mu Gihugu nk’u Rwanda na Kenya ho imihanda irushaho kuba myiza.

Uru rwego rushinzwe ubuhuzabikorwa mu by’ubwikorezi NCTTCA (Northern Corridor Transit and Transport Co-ordination Authority), ruvuga ko ububi bw’imihanda yo muri Sudani y’Epfo bukabije mu karere.

Izindi Nkuru

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCTTCA, Omae Nyarandi yagize ati “Imihanda yo muri Sudani y’Epfo iri ku rwego rwo hasi bikabije, ni mibi cyane mu gihe iyo ugeze mu Rwanda no muri Kenya igenda irushaho kuba myiza.”

Umwe mu mihanda yo mu Rwanda

Omae Nyarandi avuga ko ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo bukwiye kwita kuri politiki n’amategeko by’ibikorwa remezo ndetse n’igenamigambi ry’uburyo bwo gusana imihanda igihe yangiritse ndetse no guhanga imishya.

Iyi mihanda yo muri Sudani y’Epfo yarushijeho kuba mibi bitewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa ikayangiza bitewe n’imyuzure.

Hari amakamyo 1 500 yari atwaye ibiribwa, amaze ibyumweru mu gace k’iburengerazuba bw’iki Gihugu kubera kubura aho anyura bitewe n’iyangirika ry’imihanda.

Minisitiri w’Imihanda muri Sudan y’Epfo, Simon Mijok Mijak yasabye imbabazi abaturage b’iki Gihugu ku bw’iki cyegeranyo cya NCTTCA kigaragaza ko imihanda yabo ari yo mibi kurusha iyo mu bindi Bihugu byo mu karere.

Yanavuze kandi ko abahanga mu by’imyubakire bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mihanda isanwe ubundi ayo makamyo abashe gukomeza urugendo mu minsi micye iri imbere.

Ibi byatumye Banki y’Isi imenyesha Sudani y’Epfo ko itazayiha inkunga y’ibikorwa remezo kubera uku guhuzagurika mu kutagira amateko n’imirongo migari bihamye byo gufata neza imihanda no kubaka imishya.

Itsinda ry’abakozi ba Banki y’Isi kandi bari muri Sudani y’Epfo kugira ngo rifashe Guverinoma y’iki Gihugu uburyo bashyiraho izo politi zo guteza imbere ibikorwa remezo by’imihanda.

Umwe mu mihanda yo muri Sudani y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru