Uwitanze menshi arye mushikaki, uwa macye ni igitoki- Ndimbati yagarutse muri Film

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati mu gukina film, nyuma yo gufungurwa, yagaragaye muri film ya mbere aho yakinnye aha icyo kunywa n’icyo kurya abantu, abitanze menshi bakanywa umuvinyo bakarya na mushikaki abitanze macye, bakanywa ikigage.

Ndimbati yarekuwe ku Kane w’icyumweru gishize tariki 29 Nzeri 2022, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuburanishije ku cyaha cyo kunywesha umwana inzoga ndetse n’icyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Izindi Nkuru

Uwo munsi yaraye atashye, abakunzi be na bo mu bice binyuranye bakomeza kuvuza impundu banishimira ko agiye kongera kubasetsa dore ko uyu mugabo azwiho urwenya rwinshi mu gukina film.

Nyuma y’icyumweru kimwe afunguwe, Ndimbati yagaragaye muri film ya mbere akinnye kuva yafungurwa, ari yo y’uruhererekane izwi nka Papa Sava, anakinamo yitwa iri zina Ndimbati ryamaze kumufata.

Aka gace k’iyi film akinamo agaragayemo bwa mbere kuva yafungurwa, akinamo yakira abantu, ariko agahera ku bitanze amafaranga menshi aho agenda asoma izina ku rindi.

Ati “Aha nubwo tuhateraniye tugiye turi ibyiciro. Ntibibatangaze nubundi mu busanzwe ibyiciro cy’Ubudehe ntabwo bireshya…”

Ahera ku bitanze menshi, ati “muhe skol, Papa Sava muhe Mutzig.”

Anyuzamo akabona umwe muri abo, ukina yitwa Nyiragitariro uba wicaye imbere, ati “Nyiragitari ubundi sinzi uburyo wicaye aho wowe. Ubufaranga maganatanu watanze ubu…wagombye kuba wicaye…”

Abitanze macye n’abataritanze, yavuze ko bagomba kunywa ibigage.

Agera aho agahamagara umufasha we muri iyi film, akazana n’umuvinyo bagasuka mu birahure ubundi agaha abitanze amafaranga menshi.

Agera aho akanatumiza amafunguro arimo mushikaki n’ibitoki ubundi abo bitanze menshi bakarya mushikaki mu gihe abitanze macye barya ibitoki.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru