EAC izashobora ibyananiye MONUSCO imaze imyaka 20 ishorwamo akayabo?- Impuguke yagize icyo abivugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuguke mu bya Politiki yagaragaje icyatuma Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ubasha kurandura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri DRCongo, ugahinyuza Umuryango w’Abibumbye umaze imyaka irenga 20 mu butumwa (MONUSCO) bwo kugarura amahoro muri iki Gihugu.

Inama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu Kane tariki 21 Mata 2022, yafatiwemo ibyemezo bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Abakuru b’Ibihugu basabye imitwe yose iri muri DRC ikomoka mu bindi bihugu irimo uwa FLDR washinzwe na bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, gushyira hasi intwaro ubundi igasubira mu Bihugu ikomokamo.

Naho imitwe y’Abanya-DRC na yo yasabwe gushyira hasi intwaro ikitabira ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki Gihugu kugira ngo igaragaze ibyo irwanira.

Iyi myanzuro yafatiwe iyi mitwe, irimo ushyiraho Itsinda ry’Igisirikare gihuriweho rizifashishwa mu gutsinsura iyi mitwe yayogoje DRC n’akarere kose, ndetse ikaba yamenyeshejwe ko nitubahiriza ibyo yasabwe kugabwaho ibitero byo kuyirwanya.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, Impuguke mu bya politiki, Alexis Nizeyimana yavuze ko iyi myanzuro yo igoye ariko ko ishoboka.

Yagize ati “Uko twabibonye babyumvikanyeho, bikozwe gutyo ntihagire andi mananiza azamo haba ari mu gukorana no mu kurwanya iyo mitwe ako kanya gashobora kuba kaba ikitegererezo mu gukemura ibibazo nka biriya bisa nk’ibyananiye Umuryango w’Abibumbye mu myaka irenga makumyari na..kandi yarashyizemo akayabo k’amafaranga atabarika.”

Uyu musesenguzi avuga ko kuba ikibazo cy’iriya mitwe yo muri Congo, hari ababifitemo inyungu “yewe harimo n’Abanye-Congo b’abanyapolitiki ubwabo batangiye kuvuga ngo ‘kubera iki akarere gafatira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibyemezo?’ Ukagira ngo iyo mitwe yari iriho ibafasha kwiteza imbere.”

Alexis Nizeyimana avuga ko uko abakuru b’Ibihugu bigize EAC babyiyemeje, bibaye ari ko bishyirwa mu bikorwa, ibi bibazo byaranduka burundu.

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasanzwe hari ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zizwi nka MONUSCO zagiye guhangana n’ikibazo cy’iyi mitwe kuba mu 1999 zikaba zimaze imyaka 23.

Perezida Kagame Paul mu kiganiro yagiranye na France 24 muri Gicurasi 2021, ubwo yabazwaga ku makuru yakunze kuvugwa ko hari abasirikare b’u Rwanda bari muri DRC, yavuze ko nta musirikare n’umwe wa RDF uri muri Congo ndetse ko iyo abasirikare b’u Rwanda baza kuhaba, ikibazo cy’iriya kitwe kitari kuba kikiriho.

Muri icyo kiganiro, perezida Kagame yagarutse kuri izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), avuga ko zatsinzwe ubu butumwa kuko kuba zimaze imyaka irenga 20 zitarakemura ikibazo ari gihamya ko zitabashije gukora icyazijyanye.

Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, ubwo bahaga ikaze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagarutse kuri iki kibazo cy’umutekano mucye uterwa n’imitwe iri muri iki Gihugu cy’ikinyamuryango gishya, bavuga ko ubufatanye bw’Ibihugu buzakirandura.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru