Gisagara: ‘Gutanga avanse’ [kuryamana mbere yo kurushinga] biri mu bisenyera abashakanye rugikubita

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko ingeso yadutse mu rubyiruko yo kuryamana k’umusore n’umukobwa bagiye kurushinga [ibyo bita gutanga avanse], biri mu bikomeje gutuma ingo z’abana babo zisenyuka bidatinze kuko bajya gushakana buri wese yaramaze kurunguruka undi.

Aba babyeyi babwiye RADIOTV10 ko mu gihe cyabo bashakaga bakiri bamwe bakiri isugi abandi ari imanzi ku buryo umusore n’umukobwa bajyaga gushakana buri umwe afitiye amatsiko undi.

Izindi Nkuru

Bavuga ko ibi byazamuraga urukundo hagati yabo ndetse ntihagire ugira irari ry’abandi kuko nta bandi babaga bararyamanye.

Umusaza umwe yagize ati “Nashatse umugore muri za 1980, umugore wanjye ni we narongoye, mu busore bwanjye sinigeze nsambana, narongoye umugore ndabyara.”

Akomeza agira inama uru rubyiruko agira ati “Ibyo byo gutanga avanse ntabwo mbishyigikiye, ntabwo ari ibyiza, inama nabagira ni uko bategereza abo bazashakana.”

Aba babyeyi kandi bavuga ko hari n’abahana avanse bizezanya kuzarushingana ariko bikarangira umwe yigaritse undi bigatuma hari ababyarira mu rugo bikabera umutwaro ababyeyi.

Undi mubyeyi wagarutse kuri izi ngaruka, yagize ati “None se kugira ngo umuntu akuzanire umwana mu rugo na mitiwele y’iki gihe wenda mwatangaga iya batatu mwishyura ibihumbi icyenda, bikaba bibaye cumi na bibiri ejobundi bikaba bibaye cumi na bitanu, ugira ngo biba byoroshye.”

Aba basore n’inkumi batungwa agatoki kuri iyi ngingo, ntawerura ngo avuge ko yabikoze, gusa bemera ko byabayeho ndetse bakanabishyigikira bavuga ko baba bashaka gusuzuma uwo bashakanye niba azabasha akazi ko mu buriri dore ko na ko ngo ku batagashobora biri mu bisenya ingo z’iki gihe.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho y’abaturage, Dusabe Denise avuga ko nk’ubuyobozi budashyigikiye izi ngeso kuko zihabanye n’umuco nyarwanda.

Ati “Icyo dushishikariza urubyiruko yaba ari umuhungu yaba ari umukobwa ni ukwifata, kwishora mu busambanyi mu gihe kidakwiye ntabwo ari byo.”

Uyu muyobozi avuga ko hasanzwe hakorwa ubukangurambaga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’abajyanama mu bijyanye no kubaka ingo, bityo ko urubyiruko rukwiye kubayoboka kugira ngo bace ukubiri n’izi ngeso.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru