Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali byazamuwe ku rundi rwego

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda, yazamuye Ibitaro Byiritiwe Umwami Fayisa, ibishyira mu bizajya bikorana na Kaminuza y’u Rwanda mu guhugura no gutanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi.

Nkuko bigaragazwa n’ibaruwa ya Minisititi w’Intebe yandikiye umuyobozi mukuru w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali, yamenyesheje ko ibi bitaro bizajya bikora nk’ibitanga inyigisho za Kaminuza mu gukorana na Kaminuza y’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Iyi baruwa imenyesha ibi bitaro ko bizatangirira ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batuye mu bice byegereye ibi bitaro bemerewe mu gihe hakiri gutegurwa itegeko rigenga imikoranire mu bijyanye n’uburezi no kwimenyereza umwuga mu mwuga w’ubuvuzi.

Ibitaro Byitirwe Umwami Fayisali byamenyeshejwe ko Minisiteri y’Ubuzima izaba ishyizeho imirongo y’uburyo ubu bufatanye buzashyirwa mu bikorwa yaba mari ubw’ibi Bitaro Byiritirwe Umwami Fayisali ndetse n’Ibindi bitaro byo mu Rwanda.

Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima izashyiraho abakozi babifitiye ubushobozi mu kuzashyira mu bikorwa iyi gahunda yo kumenyereza umwuga.

Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali, byagaragaje ko byishimiye kuzamurwa ku rundi rwego rwo kuba bigiye gutangira gukora nk’ibitaro bitanga amasomo.

Mu butumwa ubuyobozi bw’ibi bitaro, bwagize buti “Twishimiye indi ntambwe ishimishije yatewe n’Ibitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.”

Mu Rwanda hasanzwe hari ibitaro Bikuru bya Kaminuza bicye birimo ibya Butare (CHUB) n’ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru