Nyagatare: Umugore yamennye amazi ashyushye ku mugabo we amuziza kumubaza icyatumye atinda gutaha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Rutare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, umugore yamennye amazi ashyushye ku mugabo we nyuma yo gutongana bapjfa kuba yamubajije impamvu yatinze gutaha.

Umugore ukekwaho gukomeretsa umugabo we, ubu we afungiye kuri station y’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Rwempasha kugira ngo hakorwe iperereza.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo witwa Munyemana yahuye n’iri sanganya ku mugoroba wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 20 Mata 2022 ubwo yatonganaga n’umugore we wari watashye atinze akamubaza aho yagorobereje, undi bikamurakaza.

Yabwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko icyo gihe batongana batigeze barwana ndetse ko n’umugore we yakomeje imirimo yo mu rugo ariko agakomeza kugira umujinya.

Yagize ati “Yahise yinjira mu nzu azana ifu kuko amazi yo kwarika yari yahiye ndetse ayiyasukamo, mu gihe nari ngiye kwinjira mu nzu narahagurutse numva ayamennyeho mu maso avanzemo ifu.”

Munyemana avuga ko yagiye no kwiryamira kuko atumvaga ko biri bukomere ariko aho abyukiye mu gitondo no kubumbura amaso biranga ari na bwo yahise ajya kwa muganga ubu akaba arwariye mu Bitaro bya Nyagatare kuva kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru