EAC yongeye kwinjira mu bya Congo nubwo Tshisekedi yashatse kuyishyira ku ruhande

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir akaba anayoboye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiye kuganira na Félix Tshisekedi, ku bibazo by’umutekano biri muri iki Gihugu.

Ni uruzinduko yagize kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Congo, buvuga ko “muri uyu mugoroba, mu rugo we muri Mont-Ngaliema, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye Salva Kiir, Perezida wa Sudani y’Epfo, akaba na Perezida wa EAC uri mu ruzinduko rw’akazi mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere.”

Perezidansi ya DRC ivuga kandi ko Abakuru b’Ibihugu ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi, banagiranye umusangiro, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Abakuru b’Ibihugu bongera guhura.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, bugira buti “Kuri uyu wa Mbere, Perezida Tshisekedi na Salva Kiir baragirana ibindi biganiro ndetse n’ibikorwa by’akazi bitekanyijwe hagati y’abayobozi b’Ibihugu byabo.”

Perezida Salva Kiir uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, agiriye uruzinduko muri Congo nyuma y’amezi atatu, ingabo zari mu butumwa bw’uyu muryango muri iki Gihugu, zivuyeyo nyuma y’uko igihe cyazo cyarangiye ndetse ubutegetsi bwa Congo ntibwifuze ko cyongerwa.

Ibi biganiro kandi bibaye nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko muri Angola, akakirwa na Perezida w’iki Gihugu, João Lourenço, bakanagirana ibiganiro, byasoje yemeye ndetse akanifuza ko yazagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Umukuru w’u Rwanda, na we mu byumweru bibiri bishize, yagiriye uruzinduko i Luanda, aho na we yaganiriye na João Lourenço, na we akemera kuzaganira na Tshisekedi.

Salva Kiir kuri iki Cyumweru ubwo yageraga muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru