Moses Turahirwa uzwiho ibizamura impaka yongeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanga mu guhanga imideri, Moise Turahirwa uzwi nka Moses, washinze inzu y’imideri ikomeye ya Moshions, yongeye gushyira hanze ifoto yambaye uko yavutse, avuga ko agiye gusenga.

Ni ifoto yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, igaragaza uyu musore avuye mu bwogero bwa kizungu (Piscine) ashyiraho ubutumwa ko agiye mu rusengero.

Izindi Nkuru

Gusa nyuma y’iminota ikabakaba mirongo itanu, uyu musore ufite izina rikomeye mu guhanga imideri mu Rwanda, yasibye iyi foto ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Instagram, mu gihe ahashyirwa ubutumwa buzwi nka Status, na ho hagaragara amashusho y’uyu musore yambaye ubusa.

Moses yashyize hanze iyi foto nyuma y’umwaka n’igice ashyize indi kuri Instagram na yo yateje impaka, ubwo yavugaga ko ari kwamamaza ubwoko bw’imyambaro agiye gushyira hanze.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, Moses na bwo yari yashyize ifoto kuri Instagram na bwo yambaye ubusa ariko yakinze agatambaro ku myanya y’ibanga ye.

Ni ifoto yazamuye impaka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, barimo n’abasabye inzego zishinzwe umuco, kubyinjiramo zikagira icyo zikora, mu gihe hari n’abavuze ko bagiye gutwika imyenda baguze mu nzu ya Moshions.

Nanone kandi muri Mutarama umwaka ushize wa 2023, ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye amashusho akojeje isoni y’uyu musore wariho akorana imibonano mpuzabitsina n’abandi b’igitsinagabo, aho yaje kuvuga ko ari ayo azifashisha muri film yari ari gukora ivuga ku myororokere y’Ingagi.

Muri Mata umwaka ushize, Moses Turahirwa yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwari rumukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi ndetse no gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu musore wari watawe muri yombi nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza ko Pasiporo ye yemerewe na Leta y’u Rwanda ko handikwamo ko ari igitsinagore, yaje gukurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’Urumogi dore ko yanarusanganywe iwe.

Muri Kamena 2023, Moses yaje kurekurwa by’agateganyo, nyuma y’uko atakambiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, avuga ko igihe yari amaze mu Igororero yari amaze kwiga byinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru