Wednesday, September 11, 2024

Menya impamvu hifuzwa ko umubare w’Abadepite mu Nteko y’u Rwanda wiyongeraho 1/2

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa Politiki uharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD watangaje ko wifuza ko umubare w’Abadepite ugera ku 120 uvuye kuri 80 ndetse n’uw’Abasenateri ukava kuri 26 ukagera kuri 40, unasobanura impamvu.

Byatangajwe na Perezida w’iri shyaka, Dr Vincent Biruta usanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, nyuma y’uko iri shyaka ritangaje ko ritazatanga umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahubwo ko rizashyigikira uwatanzwe n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi.

Ni icyemezo cyafashwe n’Inama Nkuru yateranye kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, aho iri shyaka rivuga ko ribona Paul Kagame watanzwe na RPF-Inkotanyi, ashoboye kandi agifite ubushake bwo gukorera Igihugu, kandi Abanyarwanda bose bakaba bamukunda.

Gusa iri shyaka rivuga ko mu matora y’Abadepite, yo rizatangamo Abakandida, ariko ko ryifuza ko umubare w’abagize Inteko Ishinga Amategeko wiyongera, yaba mu Mutwe w’Abadepite ndetse na Sena.

Iri shyaka rivuga ko umubare w’Abadepite ukwiye kuva kuri 80 ukagera ku 120 [ni ukuvuga ko bazaba biyongereyeho 1/2], naho uw’Abasenateri ukava kuri 26 ukagera kuri 40 [bazaba biyongereyeho 14].

Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta, avuga ko kuva hagenwa imibare y’Abadepite n’Abasenateri iriho ubu, umubare w’Abanyarwanda wiyongereye, kandi bakaba ari bo bahagarariye.

Ati “Rero iyo tuvuze ngo twari dufite Abadepite mirongo inani (80) mu gihe twari dufite miliyoni umunani (8 000 000) z’abaturage, ni ukuvuga ko hari Umudepite umwe ku baturage ibihumbi ijana (100 000), ni cyo bisobanuye.

Noneho rero niba abaturage dufite bamaze kugera hagati ya miliyoni cumi n’eshatu na cumi n’enye, dukurikije icyo kigereranyo, birumvikana ko umubare wari ukwiye kongerwa kugira ngo abahagarariye abaturage babe bafite umubare bahagarariye ungana n’uwo bari bahagarariye mu gihe Inteko yashyirwagaho bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iki cyifuzo kandi giherutse gutangwa n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DPGR (Democratic Green Party of Rwanda), nk’uko byatangajwe na Perezida waryo, Dr Frank Habineza, ubwo yatangaga ibitekerezo ku ihuzwa ry’amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, avuga ko hari ibindi bikwiye kuvugururwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts