Friday, May 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

radiotv10by radiotv10
22/05/2026
in IMYIDAGADURO
0
Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase
Share on FacebookShare on Twitter

Kwizera Emelyne wamamaye nka ‘Ishanga’ wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yari yarabaswe n’ingeso zirimo ubusambanyi, ariko ubu yamaze guhinduka yabaye mushya, nyuma yo kwakira agakiza.

Ni mu butumwa bw’amashusho busa n’ubutanga ubuhamya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasabaga abantu bari mu ngeso mbi, kuzireka, bakakira Yesu/Yezu.

Emelyne wagarutse ku ngeso mbi yanyuzemo, yemeje ko yakoze byinshi bibi, birimo bimwe mu biri kubara urubyiruko muri iki gihe, nko kunywa ibiyobyabwenge.

Ati “Nari umusambanyi, kunywa inzoga, ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi byinshi, ariko nyine Kristu aza guhindura ubuzima bwanjye, ybu ndi icyaremwe gishya, umwana w’Imana ndetse ndi umuragwa w’ijuru.”

Mu gucyebura ababaswe n’ibikorwa nk’ibi na we yamaze gutera umugongo, Emelyne yababwiye ko ntakinanira Yesu, ariko igikenewe ari uko batera intambwe imwe, ubundi izindi Yesu akazitera abasanga.

Ati “waba warabaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, kwikinisha, ubutinganyi, ndagira ngo nkumenyeshe ko ibyo byose Kristu abasha kubihindura. Ahindura ubuzima bw’umuntu nawe ntamenye uko bigenda.”

Emelyne wabanje kuvugwa cyane ubwo yahuraga n’umuhanzi The Ben bagafata ifoto, yakurikiwe n’impaka ndende, ari na ho yakuye izina ‘Ishanga’ yongeye kugarukwaho cyane ubwo hajyaga hanze amashusho agaragaramo we n’abandi bakorwa, bari mu bikorwa by’ibiterasoni.

Nyuma y’icyo gihe, Emelyne na bagenzi be barapimwe basangwamo ibiyobyabwenge ndetse baza kujyanwa mu kigo ngororamuco cya Huye, baza gusezererwa.

Uyu mukobwa kandi yaje gutangaza ko yakiriye agakiza, ndetse aza kugaragara ari kubatizwa nk’ikimenyetso ko yabaye mushya muri Yesu Kristo.

Emelyne
Yaje kubatizwa mu mazi menshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + fifteen =

Previous Post

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

Related Posts

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Impamvu urubanza rwa Eric Semuhungu rwashyizwe mu muhezo

by radiotv10
21/05/2026
0

Urubanza rw’ubujurire ku ifungwa rya Eric Semuhungu ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku gusambanya abahungu bagenzi be, rwashyizwe mu muhezo ku mpamvu...

Inama Umunyamakuru agira ibyamamare byo mu Rwanda z’ibyabarinda kwisanga mu mapingu no mu iroza

Inama Umunyamakuru agira ibyamamare byo mu Rwanda z’ibyabarinda kwisanga mu mapingu no mu iroza

by radiotv10
20/05/2026
0

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yagaragarije urubyiruko rwo mu Rwanda byumwihariko abo mu ruganda rw’imyidagaduro inama z’ibyabafasha kutagongana n’amategeko, nyuma yuko...

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo yasobanuye impamvu yahisemo gukundana n’abagore batatu icyarimwe babizi ko bamusangiye

by radiotv10
19/05/2026
0

Umuhanzi w’ikirangirire Ne-Yo avuga ko yiyemeje gukundana n’abagore batatu kandi bose bakaba babizi, nyuma yo gufatwa aca inyuma umugore we,...

Mbere y’ifungwa ry’umuhanzi ‘Yampano’ we n’umukunzi we bari babanje kuganirizwa

Mbere y’ifungwa ry’umuhanzi ‘Yampano’ we n’umukunzi we bari babanje kuganirizwa

by radiotv10
19/05/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruravuga ko mbere yo guta muri yombi umuhanzi Uworizagwira Florien , we n’umukunzi we bari babanje...

Umuhanzi ukizamuka mu Rwanda ahishuye ibitari bizwi ku kibazo yagiranye n’umunyamakuru ukomeye

RIB yemeje ifungwa ry’umuhanzi Yampano inatangaza ibyaha akurikiranyweho

by radiotv10
18/05/2026
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rumukurikiranyeho ibyaha bitandukanye birimo ibishingiye ku rugomo...

IZIHERUKA

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase
IMYIDAGADURO

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

by radiotv10
22/05/2026
0

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

22/05/2026
Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

22/05/2026
Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

Ibiyobyabwenge byinshi birimo ibilo 480 by’urumogi byangirijwe imbere y’abaturage

22/05/2026
Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

Umuhanzi akaba n’umushabitsi Marchal Ujeku yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo miliyoni 50Frw

22/05/2026
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yabonye inshingano nshya ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba

Ubutumwa bwahawe uwari Umuvugizi wa RDF ku nshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye

21/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

Urujijo ku itwikwa ry’ahavurirwa abarwayi ba Ebola ku Bitaro bimwe muri Congo

Umukinnyi w’ikirangirire Cristiano Ronaldo yanditse andi mateka yiyongereye ku yo asanganywe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.