Ezee utazibagirana mu ndirimbo ya Juno Kizigenza yahishuye ko uwakoze impanuka yahitanye ‘Sofia’ ari Se

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ezee Darling waciye ibintu ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ‘Please Me’ ya Juno Kizigenza, yatangaje ko uwarokotse impanuka idasanzwe yabereye mu muhanda Rwandex-Kanogo, ari umubyeyi we.

Kayugi Eunice Musabe uzwi nka Ezee Darling, yagaragaje amarangamutima y’amashimwe ko umubyeyi we (Se) yarokotse iyi mpanuka yavuzweho cyane kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Ezee Darling yagize ati “Urakoze Mana kuba warokoye papa, uri Imana ikora.”

Yunzemo ati “Urakoze Mana kuba warokoye papa, izina ryawe rihabwe ishimwe n’icyubahiro.”

Uyu mukobwa Ezee Darling yavuzweho cyane mu mpera za Nyakanga umwaka ushize wa 2021 ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo Please me ya Juno Kizigenza kubera uburyo yambaye.

Muri aya mashusho yagarutsweho cyane, Ezee Darling urimo nk’umukinnyi w’imena, aba yambaye utwenda tw’imbere by’umwihariko ako hasi k’agashumi gusa mu mpera z’iyi ndirimbo n’akenda k’imbere ko hejuru agakuramo.

Nyuma y’aya mashusho, uyu mukobwa yatangaje ko yakuriye mu itorero ndetse ko yaririmbaga muri Kolari ariko ko yaje guhindura inzira.

Uyu mukobwa yaramamaye cyane mu mashusho ya Juno Kizigenza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru