FARDC kwitandukanya na FDLR bihatse iki? Byatuma umuti uboneka byihuse?-Icyo umusesenguzi abivugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kigaragaje ko giciye ukubiri na FDLR, umusesenguzi mu bya Politiki, avuga ko bifite icyo bivuze muri dipolomasi, ariko ko inzira zo gushaka umuti w’ibibazo zigikeneye byinshi.

Itangazo rya FARDC rigaragaza yo yitandukanyije na FDLR, ryasohotse nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za America zigaragaje ko Perezida Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa DRC bemeye kubahiriza amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’Ibihugu bayoboye.

Izindi Nkuru

Guhagarika imikoranire ya Leta n’imitwe y’abarwanyi, ni ingingo ya 7 mu mwanzuro wa 8 w’inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Luanda muri Angola ku ya 23 Ushyingo 2022.

Icyo gihe bavuze ko ibi byaba imwe mu ntangiriro y’urugendo rw’ibiganiro biganisha ku mahoro y’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryasomwe n’Umuvugizi w’Ingabo za DRC, Major General Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, yagaragaje ko FARDC yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu imikoranire na FDLR.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buramenyesha ingabo zose; mu nzego zose; ko babujijwe kongera gukorana no kugirana umubano n’umutwe wiyita ko uharanira Demokarasi no Kubohora u Rwanda FDLR. Uzabirengaho azabiryozwa hashingiwe ku byo amategeko n’amabwiriza agenga ingabo zacu ateganya. Ibi bigomba guhita byubahirizwa nta mbabazi zizigera zibaho.”

Iki cyemezo cya FARDC cyafashwe mu masaha macye yakurikiye uruzinduko rwa Avril Danica Haines ukuriye ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za America, wahuriye na Perezida Tshisekedi i Kinshasa nyuma yo kuva mu Rwanda kuvugana na Perezida Kagame.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America byemeje ko iyi ntumwa yabo yemeranyije n’Abakuru b’Ibihugu byombi ko bagomba kubahiriza imyanzuro y’i Luanda n’i Nairobi.

Itangazo rya White House, rigira riti “Umuyobozi w’urwego rw’iperereza yahuye na Perezida Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa Congo mu gushakira hamwe uburyo bwo guhosha ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo. Hashingiwe ku gihe kinini iki kibazo kimaze; Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye gufata ingamba zidasanzwe kugira ngo bakemure impungenge z’umutekano w’Ibihugu byombi. Ibyo byemezo bishingiye ku masezerano baherutse kwemeranyaho i Luanda na Nairobi ku bufasha bw’abaturanyi.”

Alexis Nizeyimana, umuhanga akaba n’umusesenguzi muri politiki mpuzamahanga, avuga ko iri tangazo rya FARDC ndetse n’ibyatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za America, bifitanye isano, ariko ko hagikenewe indi ntambwe iganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Yagize ati “Hari amakuru menshi buriya yagiye atangwa bitewe n’uyafitemo inyungu. Niba hahagurutse ushinzwe ubutasi; ni nko kukubwira ngo ya makuru twasubiye inyuma turayagenzura, tuza gusanga ibyari byaremeranijweho mu mwaka ushize cyari igisubizo cy’ibibazo Bihari.”

Uyu musesenguzi yagarutse ku byakunze kuvugwa na USA ko u Rwanda narwo rukwiye guhagarika gufasha umutwe wa M23 nubwo rutahwemye kubihakana, avuga ko iki Gihugu kikibitekereza.

Ati “Simpamya ko Amerika yahise iva ku gitekerezo cyayo cy’uko u Rwanda rufasha M23, ariko yabonye amakuru arenze ayavugwaga mu bitangazamakuru. Icya kabiri kuba Leta ya Congo yatanze ririya tangazo bikwereka aho umunzani uhengamiye. Itangazo ntacyo riri buhindure, icyakora muri dipolomasi buriya hari icyo bahinduye.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru