Ubuyobozi Bukuru bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwitandukanyije n’amagambo ya Major General Sylvain Ekenge Bomusa Efomi wari umuvugizi wacyo wibasiye Ubwoko bw’Abatutsi, bwemeza ko hafashwe icyemezo cyo kumuhagarika.
Ihagarikwa rya Major General Sylvain Ekenge ryaramutse rivugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025 n’ibitangazamakuru binyuranye byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya makuru yemejwe n’Ubuyobozi bwa FARDC, mu itangazo ryagiye hanze, rivuga ko “bwamagana amagambo yavuzwe na Général-Major EKENGE BOMUSA EFOMI Sylvain, atesha agaciro umuryango w’Abatutsi kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu (RTNC) ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt Gen BANZA MWILAMBWE Jules, rikomeza rigira riti “Kubera ingaruka z’iki gikorwa, hafashwe icyemezo cyo guhagarika uyu muntu ku mirimo ye nk’Umuvugizi wa FARDC.”
Ubuyobozi Bukuru bwa FARDC, buvuga ko ariya magambo ya Maj Gen Sylvain Ekenge, “atagaragaza uruhare rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa uw’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Kongo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’uwa Guverinoma.”
FARDC ikomeza ivuga ko iriya mvugo y’uyu wari Umuvugizi wayo idahuye n’umurongo n’indangagaciro by’iki Gisirikare kimwe n’amahame ngengamyitwarire yacyo.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ubuyobozi Bukuru bwa FARDC bwemeza budashidikanya ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziyemeje kurengera no kurinda, mu buryo burangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga, n’ubusugire bw’Igihugu cyacu, ndetse n’umutekano w’abagabo n’abagore bose b’Abanyekongo, nta vangura, ndetse no kugeza ku kwitanga gukomeye.”
FARDC yaboneyeho gusaba Abanyekongo bose kurangwa n’ubumwe, no kwima amatwi imvugo zose zibiba urwango, bityo bagafasha igisirikare cyabo gusohoza ubutumwa bwacyo.
RADIOTV10








