• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA
0
FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, uyu mutwe wongeye kwatsa umuriro ku ngabo z’Igihugu, zirahunga.

Iyi mirwano yubuye mu cyumweru gishize, aho impande zombi zitana bamwana ku batumye uru rugamba rwongera kubyuka, dore ko M23 ishinja FARDC n’imitwe yiyambaje, kubagabaho ibitero mu gihe igisirikare cya Congo na cyo kivuga ko ari M23 yabashotoye.

Ku cyumweru tariki 23 Ukwakira, uyu mutwe wa M23 wafashe agace ka Ntamugenga gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yuko uyu mutwe wari wafashe n’utundi duce twa Muhimbira na Nyaluhondo.

Ikinyamakuru Goma News 24, cyatangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 ko Umutwe wa M23 wafashe utundi duce twa Karengera, Gako, Rubare, Rangira, Burayi, Rukoro, Matebe na Kanombe ndetse n’utundi.

Iki kinyamakuru kivuga ko M23 yafashe ibi bice nyuma yo kotsa igitutu abasirikare ba FARDC babonye urugamba ruhinanye, bagakuramo akabo karenge, bagahungira i Goma.

Amashusho yagaragajwe n’iki kinyamakuru, yerekana imodoka zirimo n’iz’intambara zigendesha iminyururu, zirukanka mu muhanda wa kaburimbo ndetse n’izindi nini zitwaye abasirikare, ziri guhunga ziruka ku muvuduko wo hejuru.

Kubuka kw’iyi mirwano kongeye kubyutsa ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo muri iki cyumweru, ivuga ko ibiri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo n’igisirikare cy’iki Gihugu byo kubura imirwano, bigaragaza ko ibyatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi ntaho bihuriye n’imyitwarire y’Igihugu cye, kuko yakunze kuvuga ko yifuza ko habaho ibiganiro ariko akaba yarabirenzeho akubura imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 2 =

Previous Post

Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida

Next Post

Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.