Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA
0
FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, uyu mutwe wongeye kwatsa umuriro ku ngabo z’Igihugu, zirahunga.

Iyi mirwano yubuye mu cyumweru gishize, aho impande zombi zitana bamwana ku batumye uru rugamba rwongera kubyuka, dore ko M23 ishinja FARDC n’imitwe yiyambaje, kubagabaho ibitero mu gihe igisirikare cya Congo na cyo kivuga ko ari M23 yabashotoye.

Ku cyumweru tariki 23 Ukwakira, uyu mutwe wa M23 wafashe agace ka Ntamugenga gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yuko uyu mutwe wari wafashe n’utundi duce twa Muhimbira na Nyaluhondo.

Ikinyamakuru Goma News 24, cyatangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 ko Umutwe wa M23 wafashe utundi duce twa Karengera, Gako, Rubare, Rangira, Burayi, Rukoro, Matebe na Kanombe ndetse n’utundi.

Iki kinyamakuru kivuga ko M23 yafashe ibi bice nyuma yo kotsa igitutu abasirikare ba FARDC babonye urugamba ruhinanye, bagakuramo akabo karenge, bagahungira i Goma.

Amashusho yagaragajwe n’iki kinyamakuru, yerekana imodoka zirimo n’iz’intambara zigendesha iminyururu, zirukanka mu muhanda wa kaburimbo ndetse n’izindi nini zitwaye abasirikare, ziri guhunga ziruka ku muvuduko wo hejuru.

Kubuka kw’iyi mirwano kongeye kubyutsa ibirego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gushinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23.

Gusa Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo muri iki cyumweru, ivuga ko ibiri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo n’igisirikare cy’iki Gihugu byo kubura imirwano, bigaragaza ko ibyatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi ntaho bihuriye n’imyitwarire y’Igihugu cye, kuko yakunze kuvuga ko yifuza ko habaho ibiganiro ariko akaba yarabirenzeho akubura imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − sixteen =

Previous Post

Muhoozi yavuze ko uko byagenda kose agomba kuzaba Perezida

Next Post

Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.